skol
fortebet

Gianni Infantino uyobora FIFA yafunguye icyicaro cyayo mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni infantino, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr.Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,yafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Rwanda.

Sponsored Ad

U Rwanda na FIFA bashyize ku mukono ku masezerano yemera ko iki cyicaro kigamije guteza imbere w’amaguru mu karere kiba mu Rwanda ari nabwo cyafunguwe ku mugaragaro.Iki cyicaro giherereye mu igorofa rya I&M Bank mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Vincent Biruta”Ni iby’agaciro kuba FIFA igiriye icyizere u Rwanda ikazana icyicaro cyayo hano mu Rwanda, bizadufasha gukomeza kuzamura impano yaba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga."

Gianni Infantino"Nishimiye kuba ndi hano kandi nishimiye kuba ndi kumwe namwe, nimushyira hamwe nzi ko akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati umupira w’amaguru uzagera kure."

Kugeza ubu,FIFA ifite ibiro 11mu turere dutandukanye.Ibi biro bya FIFA byatashywe uyu munsi mu Rwanda bizafasha ibihugu byo mu karere birimo (Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda).

Iki cyicaro cya FIFA ku rwego rw’akarere kigamije guteza imbere umupira w’amaguru. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama 2021 ni yo yemeje ko iki cyicaro kiba mu Rwanda.

Gushyira Ibiro bya FIFA mu bindi bihugu n’u Rwanda rurimo biri muri gahunda yo kwegera abafatanyabikorwa ku buryo ibikenewe byose atari ngombwa kujya ku Cyicaro gikuru cya FIFA mu Busuwisi.

Ibi Biro bizafasha ibihugu twavuze haruguru byegeranye n’u Rwanda, ibindi bijyanye n’imikorere bikazaba biri mu masezerano hagati y’inzego za Leta na FIFA, ari na bo bashobora gusubiza ibijyanye na byo.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Regis Uwayezu,yabwiye abanyamakuru mu minsi ishize ko amafaranga ya FIFA iyatanga mu byiciro bitewe na gahunda y’ibikorwa biteza imbere ruhago bihari. Nibura politiki y’igenamigambi yayo ikaba ihinduka mu myaka 4.

Avuga ko FIFA itanga $ 500 000 agenewe ibikorwa by’umwaka muri rusange, itanga andi $500, 000 igihe hari ibikorwa by’iterambere ry’umupira byagaragajwe, aza nk’inkunga. Ibyo bikorwa ni 10 kimwe kibarirwa $50,000 uko cyakozwe kikarangira.

Mu myaka ibiri FIFA itanga $100,000 (buri mwaka ni $50,000) agenewe kugurwamo ibikoresho, igatanga $200,000 agenewe ingendo n’amacumbi ku makipe y’ibihugu ariko u Rwanda ruyagenera amakipe y’abakiri bato aya atangwa buri mwaka.

FIFA itanga $2000,000 mu myaka ine (buri mwaka ni $500,000) azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere umupira w’amaguru ubishatse ayafatira rimwe.

Uretse ibyo FIFA ifasha mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ba FERWAFA mu bijyanye n’amahugurwa.

Ku rubuga rwa FIFA hariho ko ibiro byayo biri mu Busuwisi ariko ikagira n’ibindi bidahoraho hirya no hino ku Isi. Mu bindi bihugu FIFA ifitemo ibiro bidahoraho harimo Ubuhinde, Malaysia, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Africa Y’Epfo, na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasezeranyije Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ko mu gihugu ke naho hazashyirwa Ibiro bya FIFA bikazaba bikora mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021.

FIFA Ibanye ite n’u Rwanda?

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame bamaze guhura inshuro zirenga ebyiri nibura mu myaka itatu ishize. Tariki ya 25 Ukwakira 2018, Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu biro bya Perezida Kagame.

Bukeye, tariki 26 Ukwakira 2018, muri Kigali Convention Center habereye inama y’Abagize Akanama ka FIFA (FIFA Council Meeting).

Tariki 25 Mutarama 2018, mu nama y’Ubukungu yitwa World Economic Forum yabereye i Davos, mu Busuwisi nabwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yakiriye Perezida Kagame, ndetse icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, na Perezida wa Argentine, Mauricio Macri, bwana Infantino yagarutse ku ruhare Umupira w’amaguru ugira mu muryango mugari w’abatuye Isi.

Tariki ya 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA wungirije, Zvonimir Boban batembereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ingoro ndangamurage ya FIFA (FIFA World Football Museum) iri i Zurich mu Busuwisi.

Mu nkuru yanditswe na New Times tariki 27 Gashyantare 2017, ivuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino, icyo gihe baganiriye i Gabiro mu Kigo kiberamo imyitozo ya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo.

Mu ruzinduko yakoze hashize umwaka umwe atorewe kuyobora FIFA, Gianni Infantino yaganiriye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu mupira w’amaguru by’umwihariko ku irushanwa rya Kagame CECAFA Cup atera inkunga.

Nyuma yashyize ibuye ahubakwa Hotel ya FERWAFA i Remera mu Mujyi wa Kigali.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa