skol
fortebet

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA asezeranya ikintu gikomeye

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutaliyani Gianni Infantino wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya gatatu, 2023-2027, ari nayo ya nyuma.
Infantino yatorewe mu Nteko Rusange ya FIFA iteraniye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIFA ikanakorerwamo amatora y’uzayobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi.
Uyu Mutaliyani w’imyaka 53, ayobora FIFA kuva mu 2016. Yatorewe manda ya (...)

Sponsored Ad

Umutaliyani Gianni Infantino wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya gatatu, 2023-2027, ari nayo ya nyuma.

Infantino yatorewe mu Nteko Rusange ya FIFA iteraniye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIFA ikanakorerwamo amatora y’uzayobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi.

Uyu Mutaliyani w’imyaka 53, ayobora FIFA kuva mu 2016. Yatorewe manda ya kabiri mu 2019.

Ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ivuga ko iyo umukandida ari umwe, yemezwa hakomwa amashyi.

Nyuma yo gutorwa, Infantino yashimiye abantu bose bagaragaje ko bamushyigikiye, yemeza ko azakomeza guteza imbere ruhago ku Isi.

Ati “Nzakomeza kwitangira FIFA, nzakomeza kwitangira umupira w’amaguru hagamijwe iterambere ryawo ku Isi yose.”

Infantino yavuze ko abamukunda ari benshi n’abamwanga ari bake ariko ashimangira ko bose abakunda kandi cyane.

Yagize ati “Ndabashimira mwese, ndashimira umuryango wanjye, umugore wanjye, inshuti zanjye, abo dukorana, komite ya FIFA n’ikipe y’abanyabigwi ba FIFA. Mwese munkunda ndabizi ko muri benshi, abanyanga ndabizi ko muri bake ariko ndabakunda by’umwihariko uyu munsi.”

“Kuba perezida wa FIFA ni iby’agaciro. Ni ibidasanzwe kandi ni inshingano zikomeye. Nicishije bugufi ku bw’ubufasha bwanyu. Ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera inyungu za ruhago n’amashyirahamwe arenga 211 ku Isi. Ubuyobozi ni ugukomeza kwiga, kandi niga buri munsi.”

Yasabye abanyamuryango gukomeza kumugirira icyizere no gukorana mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

Ati “Mukomeze mwizere umuhate wanjye. Icyo mbasaba ni uko twakomeza gukorana imbaraga ngo duhuze Isi twifashishije ruhago.”

Kuva mu 2016, Infantino yatangira kuyobora iri shyirahamwe, yahinduye byinshi kuko icyo gihe yinjiye agomba kurwana no kugarurira uru rwego isura nziza mu bakunzi ba ruhago nyuma yo kugaragara ko rwamunzwe na ruswa mu myaka 20 ishize byanatumye uwari Perezida warwo, Sepp Blatter ahagarikwa mu bikorwa byose bya ruhago.

Gianni Infantino watorewe kuyobora FIFA mu nama yayo ya 73 iri kubera i Kigali,yasezeranyije ko mu myaka ine iri imbere azazamura inyungu y’iri Shyirahamwe agere kuri miliyari 11 z’amadolari ndetse yizeza ko umupira uzakinwa birenze ku isi nzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa