skol
fortebet

Gicumbi Handball Club yatunguye Police HB yari imaze shampiyona 7 idatsindwa iyitwara igikombe cy’Intwari

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gicumbi HC yegukanye igikombe cy’Intwari mu mukino w’intoki wa Handball nyuma yo gutsinda ikigugu Police HC ibitego 33 kuri 31.
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari (Heroes Touranment) muri Handball wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare kuri Sitade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Police HC yari imaze shampiyona 7 idatsindwa mu mukino wa handball yaje guhangamurwa na Gicumbi HC ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’igikombe cy’Intwari mu mukino wa handball.
Ku isaha ya saa munani (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Gicumbi HC yegukanye igikombe cy’Intwari mu mukino w’intoki wa Handball nyuma yo gutsinda ikigugu Police HC ibitego 33 kuri 31.

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari (Heroes Touranment) muri Handball wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ikipe ya Police HC yari imaze shampiyona 7 idatsindwa mu mukino wa handball yaje guhangamurwa na Gicumbi HC ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’igikombe cy’Intwari mu mukino wa handball.

Ku isaha ya saa munani z’amanywa (2:00p.m), nibwo umukino wahuje Police HC na Gicumbi HC watangiye, maze utangirana ishyaka ku mpande zombi aho buri kipe yahataniraga intsinzi ndetse n’abakinnyi bafite ishyaka ridasanzwe.

Police HC yari yatangiye iri hejuru yaje kwigaranzurwa n’ikipe ya Gicumbi HC, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 18 kuri 14 bya Police HC.

Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye, Gicumbi HC ikomeza kuba imbere gusa Police yaje kugaragaza ko ari ikipe y’ikigugu kugeza ubwo mu minota ya nyuma byaje kugera aho ikinyuranyo cy’ibitego kitarenga bibiri.

Abafana baryohewe mu minota ya nyuma kuko byageze aho ibitego biba 30 kuri 30, ariko Gicumbi HC yaje kugaragaza ko ari igicumbi cya Handball ikomeza guhatana kugeza ku munota wa nyuma itahana intsinzi ku bitego 33 kuri 31.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intwari mu mukino w’intoki wa Handball, Umutoza wa Gicumbi HC, Mwiseneza Innocent, yavuze ko ari iby’agaciro kuba igicumbi cy’Intwari z’igihugu bagaragaje ko ari igicumbi cya Handball bagahagarika Police HC yari imazeho iminsi.

Ati “Ni insinzi y’ibyishimo, igicumbi cy’Intwari n’igicumbi cya Handball, ni ibyishimo cyane ko duhagaritse umuvuduko wa Police HC.

Ni umukino wari ufite imbaraga zo hejuru byadusabye kuba hafi y’abakinnyi ngo badatakaza umujyo w’umukino.

Umuzamu wacu mu minota yanyu aho byari bikomeye yadukoreye ibitangaza akuramo imipira. Abakinnyi bacu bari beza ku buryo twasimbuje gake cyane, abari hanze na bo ni beza nubwo tutabazanye kuko umukino wari wamaze gushyuha.”

Umutoza wa Police HC, Antoine Ntabanganyimana, nyuma yo gutakaza igikombe cy’Intwari yavuze ko habayeho kwirara bigendanye n’igihe bari bamaze badatsindwa, gusa ngo bagiye kongera gukaza umurego kuko basanze hari ikipe ishobora kubahangara.

Yagize ati “Hari hashije igihe kinini Police HC tudatakaza umukino n’umwe, gusa uyu munsi turatsinzwe kuko niko bigenda mu mukino habaho gutsinda, kunganya no gutsindwa.

Turatsinzwe kandi turabyakiriye kubera ko umukino wari mwiza ufite ishyaka ku mpande zombi, uyu munsi ntibyaduhiriye ko dutsinda imipira twabonye imbere y’izamu kandi niko bigenda iyo utakaje imipira uratsindwa.”

Ikipe y’umukino wa Handball ya Police ikaba yari imaze igihe kirekire idatsindwa kuko imaze shampiyona zirindwi idatsindwa, gusa kuba batsinzwe na Gicumbi HC.

Umutoza wa Police HC, Antoine Ntabanganyimana akaba yari amaze imikino 213 adatsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa