skol
fortebet

Gisagara VC yatangiye itsinda mu irushanwa nyafurika ihagarariyemo u Rwanda

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.

Sponsored Ad

Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.

Ni umukino ikipe ya Gisagara Volleyball yagiye gukina yishimye nyuma y’uko abakinnyi bayo bari batarabona ibyangombwa bibemerera gukina bari bamaze kubihabwa, bityo akanyamuneza kari kose.

Gisagara VC yatangiye neza itsinda igihangange cyo muri Cameroon amanota 25-18,gusa yaje guhita yishyurwa kuko na bo bahise batsinda seti ya kabiri ku manota 25 kuri 20 ya Gisagara.

Gisagara yaje gutsinda iseti yari iya gatatu y’umukino ku manota 25 kuri 21 ya Port de Douala biba amaseti 2 ya Gisagara kuri 1 ya Port de Douala. Iseti ya Kane y’umukino ari na yo yari ikomeye cyane yaje kwegukanwa na Gisagara nanone itsinze Port de Douala amanota 31 kuri 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa