skol
fortebet

Gorden State Warriors yihimuye kuri Cleveland Cavaliers iyitwara igikombe cya NBA

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo benshi bari bategereje kureba niba Gorden state Warriors iri buze gutwara igikombe cya gatanu cyangwa se niba iraza gutakaza umukino wa 5 w’imikino ya kamarampaka (playoffs)yabahuzaga na Cleveland Cavaliers aho bari ku mukino wa nyuma wa NBA warangiye ku ntsinzi ya Gorden state Warriors ku manota 129-120 ya Cavaliers ihita itwara igikombe cya NBA itsinze imikino 4-1.
Umwaka ushize nibwo ikipe ya Cleveland Cavaliers yatsindiraga Gorden states (...)

Sponsored Ad

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo benshi bari bategereje kureba niba Gorden state Warriors iri buze gutwara igikombe cya gatanu cyangwa se niba iraza gutakaza umukino wa 5 w’imikino ya kamarampaka (playoffs)yabahuzaga na Cleveland Cavaliers aho bari ku mukino wa nyuma wa NBA warangiye ku ntsinzi ya Gorden state Warriors ku manota 129-120 ya Cavaliers ihita itwara igikombe cya NBA itsinze imikino 4-1.

Umwaka ushize nibwo ikipe ya Cleveland Cavaliers yatsindiraga Gorden states Warriors ku mukino wa nyuma ndetse inayitwara igikombe aho abasore ba Cavs baje bishyura imikino 3ibanza bari batsinzwe banarenzaho uwa kane byatumye Lebron James ahesha umugi wa Cleveland igikombe ku nshuro ya mbere gusa muri uyu mwaka siko byongeye kugenda kuko nyuma y’aho Warriors itsinzwe yahise igura umukinnyi ukomeye cyane Kevin Durant bamukuye mu ikipe ya Oklahoma City Thunder.Uyu musore wigaragaje cyane muri iyi mikino ya nyuma niwe wafashije iyi kipe kwegukana iki gikombe dore ko yanabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iyi mikino ya nyuma (final MVP).

Nubwo Lebron James yatsinze amanota 41 muri uyu mukino ntabwo yashoboye guhagarika ikipe ikomeye ya Warriors igizwe n’abasore b’abahanga cyane nka Kevin Durant,Stephen Curry,Draymond Green na Klay Thompson dore ko bari bari ku kibuga cya Oracle Arena.

Abakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino ku ruhande rwa Cavaliers bari bayobowe na Lebron James watsinze amanota 41 akurikirwa na Kyrie Irving watsinze 26 mu gihe ku ruhande rwa Gorden State uwatsinze amanota menshi Kevin Durant watsinze 39 akurikirwa na kabuhariwe mu gutsinda amanota 3 staphen Curry watsinze 34.

.
foto net

Umukinnyi Kevin Durant niwe watowe nk’umukinnyi wigaragaje cyane muri iyi mikino ya nyuma aho nyuma yo gutwara iki gikombe yagize ati “ Warriors n’ikipe y’abakinnyi beza,abayobozi beza n’abafana beza.ndishimye cyane kuba nanjye ndi umwe mu bagize iyi kipe.sinjye urota nishimana na bagenzi banjye mu rwambariro”.

Uyu wari umwaka wa 3wikurikiranya aya makipe ahurira ku mukino wa nyuma aho Gorden State Warriors itsinze kabiri mu gihe Cleveland itsinze inshuro imwe.
Iki ni igikombe cya 5 iyi kipe yo muri Leta ya Calfornia nyuma y’ibyo yatwaye mu mwaka wa 2015, 1975, 1956, 1947.


foto net

Uko imikino yagenze:

umukino wa 1 :Gorden state warriors 113-91 Cleveland Cavaliers
umukino wa 2 :Gorden state warriors 132-113 Cleveland Cavaliers
umukino wa 3 :Gorden state warriors 118-113 Cleveland Cavaliers
umukino wa 4 :Cleveland Cavaliers 137-116 Gorden State Warriors
Umukino wa 5 ::Gorden state warriors 129-120 Cleveland Cavaliers

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa