skol
fortebet

Habonetse umurambo w’umukinnyi Christian Atsu wari waraburiwe irengero

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uhagarariye rutahizamu Christian Atsu yatangaje ko bashyize babona umurambo we nyuma y’igihe kinini bamushakisha mu bikuta by’inzu yabagamo byasenywe n’umutingito wibasiye Turkiya na Siriya,
Rutahizamu Christian Atsu yabonetse yapfuye ari munsi y’ibisigazwa by’iyi nzu yabagamo yasenwe n’umutingito mu minsi isaga 10 ihise.
Uyu yabaga mu majyepfo ya Turkia aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu.
Kuri uyu wa gatandatu, umu-’agent’ we, Nana Sechere, umaze (...)

Sponsored Ad

Uhagarariye rutahizamu Christian Atsu yatangaje ko bashyize babona umurambo we nyuma y’igihe kinini bamushakisha mu bikuta by’inzu yabagamo byasenywe n’umutingito wibasiye Turkiya na Siriya,

Rutahizamu Christian Atsu yabonetse yapfuye ari munsi y’ibisigazwa by’iyi nzu yabagamo yasenwe n’umutingito mu minsi isaga 10 ihise.

Uyu yabaga mu majyepfo ya Turkia aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu.

Kuri uyu wa gatandatu, umu-’agent’ we, Nana Sechere, umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati: "Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo.

"Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho n’ubufasha".

Atsu yagombaga kuva muri aka gace mbere y’uyu mutingito ariko umutoza wa Hatayspor,kuwa Gatanu yavuze ko uyu mukinnyi yahisemo kugumana n’ikipe nyuma yo gutsinda igitego cy’intsinzi mu mukino w’umunsi wa shampiyona batsinzemo Kasimpasa.

Ku myaka 31 y’amavuko gusa,Atsu agiye agifite byinshi byo gukora muri ruhago cyane ko yari akiri muto.

Atsu, wakiniye Ghana imikino 65, yageze mu ikipe ya Hatayspor mu kwezi kwa cyenda mu 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie saoudite (Saudi Arabia).

Yatsinze igitego cyo ku munota wa 97 ubwo ikipe ye yatsindaga Kasimpasa ku cyumweru,tariki ya 5 Gashyantare,amasaha make mbere y’uko umutingito mubi cyane ukubita ahagana saa kumi za mugitondo zo ku wa Mbere,tariki ya 06 Gashyantare.Ubu umaze guhitana abarenga ibihumbi 40.

Uyu wakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana no mu makipe ya Everton, Chelsea na Newcastle yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.

Yafashije Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) cyo mu 2015, aho Ghana yatsinzwe na Côte d’Ivoire kuri za penaliti. Atsu yaje gutangazwa nk’umukinnyi waranze iryo rushanwa.

Atsu yari yaraburiwe irengero kuva inzu yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirima kubera uwo mutingito wo ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa kabiri.

Ikipe yakinagamo ya Hatayspor yatangaje kuri Twitter iti: "Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu.

Ntituzakwibagirwa, Atsu. Amahoro abane nawe, muntu mwiza".

Mbere, iyo kipe yari yatangaje ko Atsu yatabawe "afite ibikomere", ariko hashize umunsi ibitangaje, ibyo byaje guhinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa