skol
fortebet

Hadutse inkubiri ikomeye yo kwamagana irushanwa rya Super League i Burayi

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe arimo Man United, Atlético Madrid, Bayern, PSG n’amakipe menshi ya La Liga harimo Sevilla, Valencia, Villarreal batangaje ko biyunze na Super League.

Sponsored Ad

Uretse bariya,abandi barimo Premier League,Chelsea, BVB, Inter, Roma, AS Monaco, Girona, Real Sociedad, Feyenoord nabo bemeje ko bitandukanyije na Super League.

Abayobora shampiyoza ya La Liga na Ligue 1 basohoye itangazo barwanya Super League; Guverinoma y’Ubwongereza nayo yayirwanyije ku mugaragaro.

Umukinnyi wakunzwe Mesut Ozil yatangaje ko nta muntu n’umwe wakuze arota gutwara Super League ariko buri wese yifuza gutwara UEFA Champions League

Abakunzi ba ruhago benshi nabo bemeje ko batifuza iri rushanwa kuko rigamije kuzamura amakipe akomeye,amato akicwa n’ubukene.

Urukiko rw’Uburayi rwemeje ko icyemezo cya UEFA cyo kubuza amakipe kwitegurira amarushanwa yayo kinyuranyije n’amategeko bituma iyi Super League igaruka.

Mu myaka ibiri ishize,amakipe 12 akomeye i Burayi yemeye kwinjira muri Super League kugira ngo asarure akayabo mu gucuruza umupira wayo aho kugenerwa na UEFA.

Amakipe akomeye mu Bwongereza yahise atangira kwikura muri Super League imwe ku yindi nyuma yo kubona abafana bayamaganye ku kigero cyo hejuru.

Amakipe yari muri iyo nkundura amwe yagize ubwoba ntashaka guhita agira icyo atangaza.

Super League yavuze ko izahuza amakipe 64 hanyuma agashyirwa mu byiciro bitatu birimo icya zahabu,inyenyeri n’Ubururu [Star, Gold and Blue].Ibyo byiciro bikabamo kuzamuka no kumanuka.

Buri kipe yakina imikino 14 ku mwaka.Imikino 7 mu rugo n’indi 7 hanze hanyuma ayitwaye neza ajye muri kamarampaka ndetse habeho gukuranamo no kwegukana igikombe kizaba kirimo akayabo.

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin avuga kuri Super League yagize ati: "Ntabwo tuzagerageza kubahagarika. Bashobora gukora icyo bashaka".

“Nizere ko baratangira amarushanwa yabo akomeye vuba bishoboka… y’amakipe abiri.

Umupira w’amaguru ntabwo ugurishwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa