skol
fortebet

Hahamagawe Amavubi yuzuyemo amazina mashya yo mu makipe mato

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, yahamagaye abakinnyi 30 barimo Muhawenayo Gad wa Musanze FC na Gitego Arthur wa Marines FC, mu Ikipe y’Igihugu igomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Sponsored Ad

U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe ku wa 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’Umutoza Mushya, iragaragaramo Umunyezamu Muhaweyo Gad ukinira Musanze FC aho amaze imikino itandatu atinjizwa igitego muri Shampiyona ndetse na Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur watsinze ibitego bine kugeza ubu.

Abandi bahamagawe bwa mbere ni Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS ukina ku mpande asatira izamu nk’uko bimeze kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’ wa APR FC, kimwe na Mugiraneza Frodouard n’Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad bakinira Kiyovu Sports.

Ishimwe Christian na Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe, bari mu bakinnyi batandatu bahamagawe muri APR FC mu gihe abakina hanze bahamagawe ari icyenda.

Amavubi aratangira umwiherero ku Cyumweru, tariki ya 4 Ugushyingo, aho abakinnyi bazaba kuri Sainte Famille.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu:

Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)
Kwitonda Alain (APR FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa