skol
fortebet

Hahishuwe impamvu Shaiboub adakina muri APR FC kandi ameze neza

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Sudani,Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman,ntiyagaragaye ku mukino ikipe ye ya APR FC yakinnyemo na Rayon Sports kandi ameze neza ndetse ngo n’ikibazo cy’umutoza utamukinisha.

Sponsored Ad

Rtd Cpt Eric Ntazinda,ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) ya APR FC,yabwiye abanyamakuru ko Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yavuze ko ameze neza 100% ari ikibazo cy’umutoza utamuhitamo.

Ati “Kuri Shiboub ikibazo ni umutoza, ameze neza 100% nta mvune afite, yarwaye malaria kuva umukino wa Pyramids urangiye, yarakize ameze neza nta kibazo afite, kuba atarakinnye ni amahitamo y’umutoza nta kindi.”

Kuri Pitchou,uyu yavuze ko nubwo yavuye mu mukino wa Rayon Sports yavunitse, ubu ameze neza ndetse ejo azatangira imyitozo n’abandi.

Ati “Picthou uwamukandagiye yarabishakaga aramukomeretsa ku kagombambari ariko ntabwo bikomeye ndetse ku munsi w’ejo azatangira imyitozo. “

Nyuma y’umukino wa CAF Champions League APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC 6-1, Shiboub yahise arwara malaria,arakira neza ariko umutoza Thierry Froger we avuga ko atameze neza, yatakaje ibiro byinshi.

Umutoza Froger yibazwaho na benshi kuko atanakinisha umunya Cameroon Bindjeme kandi yarerekanye ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa