skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo Amissi Cédric yaciye Rayon Sports igahita iva mu biganiro

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Rutahizamu Amissi Cedric wakunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports yaciye amarenga ko ashaka kuyigarukamo gusa iyi kipe baraganiriye ntibumvikana kubera akayabo yayiciye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko uyu mukinnyi ashobora gukinira Rayon Sports mu gice cya kabiri cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2023/2024.

Amakuru yo kugaruka muri iyi kipe yemejwe n’inshuti ye Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manou bakomoka hamwe mu Burundi, wanditse kuri Instagram ati "Amissi 28,sinjye uzarota nkubonye muvandimwe."

Amissi yaramusubije ati "Vuba [ashyiraho udutima tubiri ak’umweru n’ubururu] ndagaruka mu ikipe yanjye ya nyayo."

Amissi Cédric yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’urukumbuzi yagize nyuma yo kuganira n’uyu mugenzi we Mvuyekure Emmanuel ukina hagati mu kibuga muri Gikundiro.

Umunyamakuru Nsengiyumva Emmy wa IGIHE,yatangaje ko ubwo yari mu Burundi yaganiriye na Amissi Cedric ariko ibyo kugaruka muri Rayon Sports bitakunda kubera urwego uyu mukinnyi ariho nibyo asaba.

Yavuze ko ibyo aba bombi banditse kuri Instagram barimo bikinira ngo barebe uko abafana bamwakira

Icyakora uyu munyamakuru yavuze ko Rayon Sports yagerageje kumwereka ko imwifuza ariko ibiganiro ntibyagenda neza kubera amafaranga menshi Amissi Cédric yasabye.

Rayon Sports yamubwiye ko yamuhemba 1500$ ku kwezi, ariko we avuga ko ari make cyane, ahubwo yahabwa ibihumbi 5$ n’ibindi birimo inzu n’imodoka.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze, andi makipe yo mu Rwanda arimo APR FC na yo ngo yegereye uyu mukinnyi ariko na yo ntibahuza.

Kugeza ubu Amissi Cédric yashwanye n’ikipe ye ya Al-Qadsiah yo muri Arabie Saoudite ariko yanga kumusezerera kuko agifite amasezerano y’imyaka ibiri, ubu akaba ahembwa adakina kuko ari mu Burundi.

Uyu yavuze ko buri kwezi ahembwa asaga ibihumbi 40 by’amadolari adakina n’iyi kipe yo muri Saudi yo mu cyiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa