skol
fortebet

Hamenyekanye akazi Migi agiye gukora nyuma yo gusezera kuri Ruhago

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umukinnyi wo hagati,Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wamaze gusezera ku mupira w’amaguru,biravugwa ko ari mu biganiro bya nyuma byo kuba umutoza wungirije wa Musanze FC.
Migi wamamaye mu makipe arimo Kiyovu Sports, APR FC,AZAM FC na Gor Mahia,yasezeye ku mupira w’amaguru kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 nyuma y’umwaka w’imikino yari amaze muri Police FC.
Uyu mukinnyi wigaragaje no mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yahagaritse umupira aho amakuru avuga ko agiye kungiriza umutoza Habimana Sosthene (...)

Sponsored Ad

Uwari umukinnyi wo hagati,Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wamaze gusezera ku mupira w’amaguru,biravugwa ko ari mu biganiro bya nyuma byo kuba umutoza wungirije wa Musanze FC.

Migi wamamaye mu makipe arimo Kiyovu Sports, APR FC,AZAM FC na Gor Mahia,yasezeye ku mupira w’amaguru kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 nyuma y’umwaka w’imikino yari amaze muri Police FC.

Uyu mukinnyi wigaragaje no mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yahagaritse umupira aho amakuru avuga ko agiye kungiriza umutoza Habimana Sosthene benshi bazi nka Lumumba nawe uheruka guhabwa akazi muri Musanze FC.

Migi yatangiye gukina umupira w’amaguru muri 2002 akinira La Jeunesse y’abato nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru 2004 kubera impano itangaje yari afite.

Yaje kubengukwa na Kiyovu Sports,nyuma yerekeza muri APR FC,Azam FC, Gor Mahia, KMC na Police FC.Yigaragaje mu Mavubi kugeza asezeye tariki ya 13 Kanama 2023.

Mu butumwa bwo gusezera yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yagize ati "Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ibihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyaycyo, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, dukomeza tujye imbere."

Migi yatwaye ibikombe bitandukanye,birimo ibikombe 6 bya shampiyona yatwaranye na APR FC (2008-09, 2009-10, 2010-11, 2011-12, 2013-14 na 2014-15), ibikombe 5 by’Amahoro (2008, 2010, 2011, 2012 na 2014) yatwaranye na APR FC CECAFA Kagame Cup 2010 banatwaranye kandi Super Cup 2008 n’igikombe cy’imyaka 25 ya FPR yatwaye akiyigeramo, muri Tanzania we na Azam FC batawaranye CECAFA Kagame Cup ya 2015, yatwaranye na Gor Mahia shampiyona Kenya ya 2017 ndetse na Super Cup ya 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa