skol
fortebet

Hamenyekanye byinshi ku byerekeye umubano wa Sadio Mane n’umukobwa baheruka kurushinga

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sadio Mane yakoze ubukwe mu cyumweru gishize n’umukunzi we Aisha Tamba bivugwa ko afite imyaka 18 y’amavuko,mu bukwe bwabereye muri Senegal.

Sponsored Ad

Bivugwa ko Mane yabonye uyu mukobwa wabaye umugore we bwa mbere ubwo yari afite imyaka 16 ariko icyo gihe ntiyahita amwegera.

Mu myaka 4 ishize , Sadio Mane yabwiye abanyamakuru ko ababyeyi be bamusabaga kurongora umukobwa w’imyaka 14.

Imyaka yemewe yo kwemererwa gushaka muri Senegali ni imyaka 16.

Bivugwa ko akibona uyu mukobwa, yabwiye nyirarume, inshuti ya se, ko yamufasha bakaba inshuti nk’uko Sports Brief yabitangaje.

Andi makuru avuga ko uyu mugore we icyo gihe aribwo yari afite imyaka 18,cyane ko hari amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mukobwa afite imyaka 26.

Pulse Sports yatangaje kandi ko Mane ariwe warihiye amafaranga y’ishuri uyu mukobwa.

Umubano w’aba bombi wagizwe ibanga kugeza ku munsi w’ubukwe bwabo, ariko bivugwa ko inshuti, abavandimwe, ndetse n’abo bahoze bakinana, bitabiriye ibirori byabereye i Dakar.

Sadio yabwiye ibitangazamakuru by’iwabo ko nyuma y’ubukwe bwo ku cyumweru,yakiriye ubutumwa bw’abantu benshi cyane bamushimira iyi ntambwe yateye.

Ku wa kabiri, yagize ati: "Mvugishije ukuri, nishimiye ko perezida yanshimiye cyane, kandi, ntabwo nakwibagirwa abo dukinana.

Ndatekereza ko abantu bose banshimiye kandi banyifuriza [amahirwe] bityo ndishimye kandi nizeye ko bizaba byiza."

Ubwo perezida wa Senegal, Macky Sall yakiraga ikipe y’igihugu mbere ya AFCON,yahamagaye Mane imbere amushimira intambwe yateye,anamwifuriza ibyiza.

Ati "Mbere na mbere, ndashaka gushimira byimazeyo Sadio Mane, umaze gushaka. "

Muhamagaye kugira ngo tumukomere amashyi kandi tumwifurije urugo rwiza.

Imana ihe umugisha urugo rwawe n’abazabakomokaho. Guhera ubu ufite akandi kazi kiyongera ku gutsinda ibitego."

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, Mane na Senegal bageze muri Cote d’Ivoire kugira ngo batangire kwitegura irushanwa rya AFCON bashaka kwisubiza.

Nkuko Mane yabivuze, Intare za Teranga zishaka kwisubiza igikombe cya Afurika ziheruka gutwara.

Ku wa mbere, bazatangira bakina na Gambiya, igihugu gikikijwe na Senegali, mu murwa mukuru wa politiki Yamoussoukro.

Ku ya 19 Mutarama, Senegal izahura na Kameruni, ikurikizeho Gineya,ku ya 23 Mutarama, imikino yose i Yamoussoukro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa