skol
fortebet

Hamenyekanye igihe Perezida mushya wa FERWAFA azatorerwa

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye abanyamuryango baryo mu nama y’Inteko rusange isanzwe, izaba Ku ya 24 Kamena 2023
Iyi nama y’inteko rusange Isanzwe ya FERWAFA izaberamo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi yayo yashyizwe tariki ya 24 Kamena 2023.
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA aherutse kwegura hamwe na ba komiseri bane.
Nkuko byagaragajwe mu ibaruwa yo gutumira abanyamuryango,hazaba hari ingingo nyinshi zo kwigwaho zirimo n’amatora ya Perezida w’Iri shyirahamwe (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye abanyamuryango baryo mu nama y’Inteko rusange isanzwe, izaba Ku ya 24 Kamena 2023

Iyi nama y’inteko rusange Isanzwe ya FERWAFA izaberamo amatora yo kuzuza Komite Nyobozi yayo yashyizwe tariki ya 24 Kamena 2023.

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA aherutse kwegura hamwe na ba komiseri bane.

Nkuko byagaragajwe mu ibaruwa yo gutumira abanyamuryango,hazaba hari ingingo nyinshi zo kwigwaho zirimo n’amatora ya Perezida w’Iri shyirahamwe n’abakomiseri basimbura abeguye babiri.

Kuwa 19 Mata uyu mwaka nibwo Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yandikiye Inama y’Inteko Rusange ayimenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.

Mu ibaruwa yashyize hanze uyu mugabo wari watowe ku ya 27 Kamena 2021 yavuze ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite.

Nyuma y’aho abandi bakozi ba FERWAFA barimo n’Umunyamabanga wayo,Muhire Henry bareguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa