skol
fortebet

Hamenyekanye igihe umukino wa Rayon Sports na Musanze FC uzabera

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wimuriwe kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 kuri Stade ya Muhanga (15h00) ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda.
FERWAFA yatangaje ko umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona,uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri stade y’i Muhanga, uzakinwa kuya 24 Mutarama 2023.
Ku ngengabihe y’isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiro cya Mbere, uyu mukino wari uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama, mu Karere ka Muhanga.
Waje kwimurirwa tariki ya (...)

Waje kwimurirwa tariki ya 24 Mutarama kubera ibikorwa biteganyijwe kubera muri iyi stade muri ayo matariki.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Akarere ka Muhanga kongeye kwandikira Rayon Sports kayimenyesha ko no ku Cyumweru iyi stade itazaboneka.

Stade ya Muhanga ntizaboneka mu mpera z’iki cyumweru kubera igiterane cy’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi giteganyijwe tariki 21-22 Mutarama 2023.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28 mu gihe Musanze FC yasoreje ku mwanya wa cyenda n’amanota 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa