skol
fortebet

Hamenyekanye ikipe igiye gutanga Real Madrid gusinyisha Mbappe

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool niwe mukandida ukomeye" ushoborakwegukana Kylian Mbappe imukuye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 25 yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano ye mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Mbappe afite amahitamo yo kongera amasezerano ye muri PSG andi mezi 12, nubwo mu mpeshyi ishize yandikiye abayobozi b’iyi kipe abamenyesha ko "nta bushake" afite bwo kubikora.

Uyu mukinnyi yirukanwe mu ikipe ya mbere mu mikino yo kwitegura shampiyona PSG yakoze mu mpeshyi ishize, ndetse yemera kugurisha uyu mukinnyi miliyoni 259 z’ama pound yatanzwe na Al-Hilal.

Nyuma yo kwanga kwerekeza muri Saudi Arabia, Mbappe yaje kugarurwa mu ikipe ya mbere ya PSG kandi kuva icyo gihe ahagaze neza.

Ejo hazaza ha Mbappe ntiharamenyekana neza,kuko Liverpool na Real Madrid zombi zigaragaza ko "zishaka" kumusinyisha.

Bivugwa ko Real Madrid ishaka kumusinyisha muri uku kwezi kwa mbere gusa uyu mukinnyi akazayerekezamo mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, ubwo amasezerano azaba arangiye.

Nk’uko Le Parisien ibitangaza, The Reds ibangamiye cyane PSG yifuza kumugumana.

Kuva kera,Jurgen Klopp n’umufana ukomeye w’uyu mukinnyi w’Umufaransa, bivugwa ko Liverpool yifuje kumusinyisha mu myaka icyenda ishize.

Abakunzi ba The Reds bamaze igihe kinini bifuza kubona Mbappe,nawe ushobora kwishimira kwimukira Anfield.

Abayobozi ba Liverpool barifuza kumusinyisha mu rwego rwo guhangana na Manchester City.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa