skol
fortebet

Hamenyekanye imbogamizi ishobora gutuma Real Madrid itagarura Cristiano Ronaldo yifuza

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Byamaze kumenyekana ko ikipe ya Real Madrid yifuza kugarura umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo ariko akayabo ahembwa ka miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka kari gutuma Perez agenda gake.

Sponsored Ad

Juventus irashaka kurekura Cristiano Ronaldo ndetse Real Madrid irifuza kumugarura gusa hari ikibazo cy’uko ahembwa umushahara munini ushobora kuyigora.

Nubwo Real Madrid yifuza umwe hagari ya Kylian Mbappe na Erling Haaland irifuza kugarura na CR7 gusa uyu mushahara we uri kuyishegesha.

Kuva mu cyumweru gishize,ibinyamakuru birimo na MARCA ibongamira kuri Real Madrid byavuze ko uyu mukinnyi yifuzwa na Perez ariko ashobora no kugorwa n’uriya mushahara.

Icyiza kiri aha nuko Ronaldo ashobora kugurwa miliyoni 25 gusa ndetse ngo aya ntiyahungabanya Real Madrid idaheruka kwitwara neza muri Champions League kuva CR7 yayivamo.

Ronaldo aracyatanga ibitego kuko aherutse kunyagira ibitego 3 Cagliari wenyine bituma Juventus iyitsinda 3-1.

Ronaldo n’umuyobozi mu rwambariro akaba n’umuhanga cyane mu gutera akanya bugaboo mu ikipe ye ariyo mpamvu Madrid yifuza kumugarura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa