skol
fortebet

Hamenyekanye Impamvu Amavubi agiye kwerecyeza Gisagara

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi izaba mu Karere ka Gisagara kubera Hoteli zidahagije ziri mu Karere ka Huye.
Ikipe y’igihugu Amavubi irerekeza mu Karere ka Gisagara mu mwiherero utegura umukino afitanye na Mozambique.
Kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi afata imodoka yerekeza mu Karere ka Gisagara, aho igomba gukorera umwiherero yitegura umukino wa Gatanu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, aho kuri iki cyumweru igomba gucakirana na Mozambique kuri sitade (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi izaba mu Karere ka Gisagara kubera Hoteli zidahagije ziri mu Karere ka Huye.

Ikipe y’igihugu Amavubi irerekeza mu Karere ka Gisagara mu mwiherero utegura umukino afitanye na Mozambique.

Kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi afata imodoka yerekeza mu Karere ka Gisagara, aho igomba gukorera umwiherero yitegura umukino wa Gatanu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, aho kuri iki cyumweru igomba gucakirana na Mozambique kuri sitade y’Akarere ka Huye.

N’ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.
N’ubwo Amavubi amaze iminsi akinira kuri sitade ya Huye, ariko ntabwo byari bisanzwe bibaho ko akorera umwiherero mu kandi Karere katari Huye mu gihe yabaga ariho iri bukinire.

Amavubi yafashe iki cyemezo, nyuma y’uko mu karere ka Huye habaye ikibazo cya Hoteli ndetse hakabura iri ku rwego rwo kuyakira.

I Huye, haherutse kuvugururwa Hoteli ebyiri ndetse zihabwa inyenyeri 4, arizo, Mater Boni Consilii ndetse na Hoteli Credo. Izi Hoteli zose zizakoresha n’abashyitsi, aho ikipe ya Mozambique izaba muri Hoteli Bono Consilii, naho Abasifuzi n’abakomiseri babe muri Hoteli Credo.

U Rwanda rwagerageje gushaka indi Hoteli yapfa kwakira Amavubi yo muri Huye, irabura kugera aho bafashe umwanzuro wo kujya kuri Hoteli Montana iherereye mu karere ka Gisagara gaturanye na Huye.

Hoteli ebyiri ziherutse kuvugururwa i Huye, zizakira abashyitsi gusa

Kuva Huye ugera Gisagara mu mujyi nibura biri hagati y’iminota 12 na 20

Amavubi yaraye akoreye imyitozo ya nyuma i Nyamirambo, indi myitozo isigaye akazajya ayikorera kuri Sitade ya Huye ariyo izaberaho n’umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa