skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu yihariye yatumye abanya Sudani bakubita Muhadjiri

Yanditswe: Sunday 20, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani igitego 1-0 warangiriye mu mirwano yatangijwe na Muhadjiri Hakizimana ndetse imugiraho ingaruka kuko Abanya Sudani bamukubise cyane.
Muri uyu mukino wa kabiri wa gicuti,abanya Sudani ngo bari basabye Muhadjiri kureka amafiyeri yagaragaje mu mukino ubanza banganyije 0-0 ariko uyu musore ntiyabyitaho ariyo mpamvu bamushotoye kugeza habaye intambara itoroshye.
Bijya gutangira,ku munota wa 93 Hakizimana Migadjiri yarenguriye umupira myugariro (...)

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani igitego 1-0 warangiriye mu mirwano yatangijwe na Muhadjiri Hakizimana ndetse imugiraho ingaruka kuko Abanya Sudani bamukubise cyane.

Muri uyu mukino wa kabiri wa gicuti,abanya Sudani ngo bari basabye Muhadjiri kureka amafiyeri yagaragaje mu mukino ubanza banganyije 0-0 ariko uyu musore ntiyabyitaho ariyo mpamvu bamushotoye kugeza habaye intambara itoroshye.

Bijya gutangira,ku munota wa 93 Hakizimana Migadjiri yarenguriye umupira myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel "Mangwende" na we utawutindanye kuko nyuma y’amasegonda atanu gusa yahise awusubiza Muhadjiri ndetse umusifuzi Ishimwe Claude ahita arangiza umukino.

Muhadjiri yahise akubitwa umutego n’umukinnyi wa Sudani witwa Yagub uburakari burazamuka niko guhaguruka atera umutwe uyu Yagub mu mugongo.

Yagub ahindukiye Muhadjiri yamwongeje umugeri, ari naho ubushyamirane bwaje gutangirira.

Muhadjiri yisanze yuzuweho n’abakinnyi benshi ba Sudani barimo Gadin Awad na Taha Abdelrazig. Umusifuzi Ishimwe waje yiruka ngo ahoshe imirwano, yagiye hagati yabo ariko Muhadjiri wari ugifite umujinya yateye umugeri wo mu nda Gadin Awad wa Sudani na we wahise atabarwa na mugenzi we Mohamed Mazin waje ashaka gutera indi migeri Muhadjiri ari na cyo cyakajije imirwano abakinnyi ku mpande zombi baza gutabara bagenzi babo.

Muhadjiri wari umaze kubona ko yugarijwe n’abakeba, yaje kurenga uruzitiro rw’ikibuga yinjira mu nzira ijya mu rwambariro ari na ko umutoza w’Amavubi wungirije Mulisa Jimmy yamusabaga kujya mu rwambariro kugira ngo acubye Abanya-Sudani bari bariye karungu. Ibyo byabaga mu gihe myugariro wo hagati wa Sudani Ahmed Elsadig wari wuzuye umujinya yari yasunitse uruzitiro agundagurana n’abapolisi ngo agere kuri Muhadjiri.

Umunyezamu wa kabiri wa Sudani Hegleg Mohamed waturukaga ku ntebe y’abasimbura yaje anyonyomba aturuka inyuma atera umugeri wo mu mugongo Muhadjiri, abandagara hasi mu kibuga, umunyezamu yirukankira mu rwambariro

Iyi mirwano yarangijwe n’abatoza bakuru b’amakipe y’ibihugu byombi uw’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ndetse na Bulhan Eldin Tia wa Sudani basabye abakinnyi babo basatiraga urwambariro kureka ubushyamirane bagasubira mu kibuga.

Abakinnyi b’Amavubi bahise bajya gushimira abafana bari baje kubashyigikira naho aba Sudani bakora inama mu kibuga hagati.

Amakuru dukesha IGIHE ngo nuko bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bakibwiye ko yaba Yagub Mohamed ndetse na Gadin Awad bombi mu mukino ubanza batashimishijwe n’amafiyeri Hakizimana Muhadjiri yakoraga mu mukino, ngo bagiye bamwihaniza kenshi ko yakina umupira akareka gukora icyo bitaga kubasuzuguza.

Ibi Muhadjiri yarabikomeje haba mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura w’uyu munsi kuko kuri we yabifataga nko kwica mu mutwe uwo bahanganye.

FERWAFA yasabye imbabazi Abanya Sudani n’Abanyarwanda muri rusange mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize iti "FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu Amavubi inshuti zacu za Sudan n’abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali.

Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye."

Muhadjiri nawe yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo gutangiza ubu bushyamirane bwafashe intera ndende ndetse bukaba bwakririye hose.

Ibitekerezo

  • Mujye mu gabanya kwandika inkuru zubugoryi wangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa