skol
fortebet

Hamenyekanye ingengabihe y’uko Amavubi azakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze gutangaza amatariki y’uko imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi izakinwa aho Amavubi azatangira akina na Zimbabwe.

Sponsored Ad

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026,Amavubi yisanze mu itsinda rikomeye ririmo Afurika y’Epfo,Nigeria,Zimbabwe,Beni na Lesotho.

Amavubi azatangira iyi mikino kuwa 13-21 Ugushyingo 2023 yakira Zimbabwe ndetse nyuma gato ahite akina na Afurika y’Epfo.

Hasigaye amezi 2 gusa ngo uyu mukino ube, Amavubi arasabwa kuba yabonye umutoza kuko hazahita hakurikiraho n’amajonjora ya CHAN 2024.

Amavubi ari kwitegura guhangana na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika aho azakina na Senegal.

Uyu mukino ntacyo umaze ku mavubi kuko yamaze gusezererwa ndetse iyi Senegal yabasuzuguye ihamagara ikipe ya kabiri.


Ingengabihe y’uko amavubi azakorera itike yo kujya mu gikombe cy’isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa