Hamenyekanye ingengabihe y’uko Amavubi azakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026
Yanditswe: Friday 01, Sep 2023
FERWAFA yamaze gutangaza amatariki y’uko imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi izakinwa aho Amavubi azatangira akina na Zimbabwe.
Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026,Amavubi yisanze mu itsinda rikomeye ririmo Afurika y’Epfo,Nigeria,Zimbabwe,Beni na Lesotho.
Amavubi azatangira iyi mikino kuwa 13-21 Ugushyingo 2023 yakira Zimbabwe ndetse nyuma gato ahite akina na Afurika y’Epfo.
Hasigaye amezi 2 gusa ngo uyu mukino ube, Amavubi arasabwa kuba yabonye umutoza kuko hazahita hakurikiraho n’amajonjora ya CHAN 2024.
Amavubi ari kwitegura guhangana na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika aho azakina na Senegal.
Uyu mukino ntacyo umaze ku mavubi kuko yamaze gusezererwa ndetse iyi Senegal yabasuzuguye ihamagara ikipe ya kabiri.
Ingengabihe y’uko amavubi azakorera itike yo kujya mu gikombe cy’isi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *