skol
fortebet

Hamenyekanye itegeko rizabiza icyuya u Rwanda mu kirego cya Benin kuri Muhire Kevin

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Benin yamaze kurega iy’u Rwanda muri CAF iyishinja gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri yikurikiranya y’umuhondo mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.
Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y’umuhondo bitemewe.
Yagize ati "Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Benin yamaze kurega iy’u Rwanda muri CAF iyishinja gukinisha Muhire Kevin afite amakarita abiri yikurikiranya y’umuhondo mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y’umuhondo bitemewe.

Yagize ati "Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”

“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”

“Twamweretse Komiseri w’umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.”

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali,CAF yabamenyesheje ko nta mukinnyi w’u Rwanda n’umwe ufite ikibazo uretse Hakim Sahabo wari wabonye ikarita itukura.

Itegeko rya 42 mu yagenga imikino y’Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw’abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri yikurikiranya muri aya majonjora asiba umukino.

Icyakora mu gika cy’iri tegeko cya 10,CAF ivuga ko nubwo ibimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya ari inshingano z’ishyirahamwe ku giti cyaryo.

Iryo tegeko rivuga ko niyo CAF itamenyesha Ishyirahamwe ko hari umukinnyi waryo utemerewe gukina,rigomba kugira amakenga,ntakoreshwe.Ibi niko byagenze ku Rwanda.

Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe [Team manager],niwe wandika amakarita abakinnyi babonye ndetse agatanga raporo ku mutoza ku myitwarire yabo.

Nubwo Muhire Kevin yabonye ikarita ya kabiri i Cotonou, raporo yatanzwe n’umusifuzi w’Umunya-Botswana Joshua Bondo muri CAF ku mugoroba wo ku wa 22 Werurwe ubwo umukino wari urangiye, igaragaza ko nta karita uyu mukinnyi w’u Rwanda yabonye.

Raporo ye yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y’umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n’indi y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert.

Icyakora nubwo ariko iyi raporo imeze,mu mukino Muhire Kevin yahawe umuhondo nubwo utatangiwe raporo.

Umutoza wa Benin yavuze ko iki kibazo barezemo u Rwanda cyigeze kumubaho muri 2017 ubwo yatozaga Nigeria hanyuma Algeria bakinnye ibarega gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Nigeria ngo yireguye ivuga ko CAF itigeze ibibabwira muri raporo ariko ririya tegeko ribakoraho baterwa mpaga y’ibitego 3-0.

CAF niyo izaca urubanza ariko Benin ivuga ko ishobora no kuregera urundi rwego igihe CAF yakwanga guhana u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa