skol
fortebet

Hamenyekanye ukuri ku byavuzwe ko Memphis Depay yishyuriye ingwate Alves ngo afungurwe

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uhagarariye umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umuholandi, Memphis Depay yahakanye ko uyu mukinnyi wa Atletico Madrid yishyuriye Dani Alves ingwate y’amayero miliyoni kugira ngo ashobore gusohoka muri gereza ku wa mbere.

Sponsored Ad

Alves w’imyaka 40 y’amavuko yari afungiye muri gereza ya Brians 2 hafi ya Barcelona kuva muri Mutarama 2023 nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umukobwa ukiri muto mu bwiherero bw’akabyiniro,mu rukerera rwo ku ya 31 Ukuboza 2022.

Yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu mu kwezi gushize, akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’igice, nyuma arajurira. Alves yasabye kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amayero

Byabanje kuvugwa ko uyu munya Brazil atazabona ayo mafaranga bitewe n’uko ngo afite konti ebyiri za banki ziriho ubusa n’indi ifunze, ariko yashoboye kwishyura ayo mafaranga ku wa mbere maze ararekurwa.

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere,ku rubuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amakuru ko Depay ariwe wishyuye iyi ngwate kugira ngo afashe uyu bahoze bakinana, ariko umushakira amakipe, Sebastien Ledure, yashimangiye ko ibi ari ibinyoma.

Ledure yabwiye Informativos Telecinco: ’Ayo ni amakuru y’ibinyoma. Ni amakuru y’ibinyoma, ntabwo ari ukuri na gato.’

Depay na Alves bakinannye igihe gito muri Barcelona hagati yUgushyingo 2021 na Nyakanga 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa