skol
fortebet

Hamenyekanye ukuri ku byerekeye kuva muri Arsenal kwa Mikel Arteta

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sky Sports yabwiwe ko Mikel Arteta nta gahunda afite yo kuva muri Arsenal nyuma y’uyu mwaka w’imikino nkuko byavuzwe mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Amakuru yavaga muri Espagne yavugaga ko uyu munya Espagne yabwiye abari bamuherekeje ko azava kuri Emirates mu mpeshyi- akajya gutoza FC Barcelona izaba idafite umutoza kuko Xavi yemeje ko azayivamo.

Ariko, Sky Sports yakuyeho ibihuha.

Arteta yagiranye amasezerano na The Gunners kugeza 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere,tariki ya 29 Mutarama,Mikel Arteta yagize ati "Ni ibhuha. Ni amakuru mpimbano rwose ”.

Sinzi aho biva. Ntabwo ari ukuri rwose.

Mu byukuri byambabaje. Sinshoboraga kubyemera. Nta ho byavuye, nta na hamwe ”.

Nyuma y’uko Jurgen Klopp atangarije ko azava muri Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino na Xavi akemeza ko azava ku mirimo ye nk’umutoza wa Barcelona, ​​Arteta ni izina rya gatatu rikomeye ryavuzweho kugenda gutunguranye muri iyi mpeshyi.

Nk’uko Sport yari yabitangaje, ngo uyu munya Espagne yabwiye abantu bari hafi ye ko atekereza gusezera kuri Arsenal umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye.

Nkuko Xavi yabyemeje ko azagenda ku wa gatandatu,amakuru avuga ko nta muntu n’umwe muri Barcelona wigeze avugana na Arteta ku bijyanye no kuba umutoza mukuru kuri Camp Nou.

Icyakora,ngo Perezida Joan Laporta n’umukunzi w’uyu wahoze akinira ikipe ya Barcelona, ​​Arsenal na Everton kandi yizera ko yaba abereye iyi kipe aramutse aje kuyitoza.

Arteta yinjiye muri Arsenal nk’umutoza mukuru mu Kuboza 2019 maze ahindura iyi kipe yo mu majyaruguru ya London ihatanira igikombe cya Premier League, kuko yari ku isonga kugeza mu mpera za shampiyona ishize mbere yuko batsinzwe na Manchester City ikabatwara iki gikombe.

Ikipe ye iracyahatana muri iyi shampiyona, ariko ubu iri ku mwanya wa gatatu kandi irushwa amanota atanu na Liverpool ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa