skol
fortebet

Handball: U Rwanda rwaburiye igikombe mu maso ya Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Misiri mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Handball cyakiniwe muri BK Arena.
Muri uyu mukino warebwe na Perezida Kagame,u Rwanda ruheruka kubona itike y’igikombe cy’isi rwaratunguranye rukuraho karande yari imaze igihe ko amakipe y’Abarabu ariyo agera ku mukino wa nyuma yonyine.
Ikipe ya Misiri yazamutse mu itsinda ryayo n’ubundi itsinze u Rwanda, ikaba yongeye kurusubira irutsinda amanota 51 kuri 29.
Ikipe y’u Rwanda (...)

Ikipe y’u Rwanda yatangiye iminota itanu ya mbere ikora amakosa yaje gutuma habaho kotswa igitutu na Misiri, yinjira mu mukino mbere y’u Rwanda itsinda amanota ya mbere.

Uburebure bw’abakinnyi ba Misiri bwabafashije cyane kuko bakoresheje imipira yo hejuru bigatuma bakomeza kujya imbere y’ikipe y’u Rwanda mu manota kuva mu ntangiriro z’umukino.

Umukuru w’igihigu, Paul Kagame amaze kugera muri BK Arena, abasore b’u Rwanda bashyizemo agatege ngo barebe ko bagabanya ikinyuranyo cy’amanota atandatu Misiri yari imaze gushyiramo, ariko bakomeza kugenda inyuma ya Misiri.

Igice cya mbere cyarangiye ari amanota 22 ya Misiri kuri 16 y’u Rwanda, abakinnyi bajya mu karuhuko kumva impanuro z’abatoza.

Igice cya kabiri cyo cyatangiye abakinnyi b’u Rwanda batuzuye kuko umukinnyi wayo umwe yari yasoje igice cya mbere ari mu gihano cy’iminota ibiri hanze. Ntibyabaciye intege ahubwo bakomeje kwihagararaho kugira ngo birinde ikinyuranyo kiri hejuru.

Kwihagararaho ntibyabahiriye kuko imipira yo hejuru yakoreshwaga n’abakinnyi ba Misiri yakomeje gutuma ikinyuranyo cy’amanota kiguma kuba kinini.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bageze mu minota 15 ya nyuma umunaniro uba mwinshi, bituma n’amakosa bakoraga yiyongera bigabanya umuvuduko bari bafite mu kugabanya amanota. Misiri yahise ibatera imboni, ibyaza umusaruro ayo mahirwe isoza umukino ifite amanota 51-29.

Muri iri rushanwa Maroc yabaye iya gatatu, u Burundi buba ubwa kane, Algerie yaje ku mwanya wa gatanu, ku mwanya wa gatandatu haza Uganda.

Amakipe yaje mu myanya y’inyuma harimo ikipe ya Libya yabaye iya karindwi na Madagascar yabaye iya munani.

Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma wa Handbal, U18

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa