skol
fortebet

Handball: U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika muri U18

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 35-34.
Nyuma yo kubona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi « IHF Men’s Youth World Championship 2023 » izabera muri Croaria,iyi kipe yongeye gukora amateka igera ku mukino wa nyuma w’imikino y’Afurika " U-18 African Men’s Handball Championship" iri kubera mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022 ni bwo habaye imikino ya ½ (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 35-34.

Nyuma yo kubona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi « IHF Men’s Youth World Championship 2023 » izabera muri Croaria,iyi kipe yongeye gukora amateka igera ku mukino wa nyuma w’imikino y’Afurika " U-18 African Men’s Handball Championship" iri kubera mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022 ni bwo habaye imikino ya ½ cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda yitwara neza itsinda Maroc ibitego 35 kuri 34.

U Rwanda rwatsinze uyu mukino rubifashijwemo n’abafana benshi bari muri BK Arena ndetse no kwitwara neza mu minota ya nyuma y’umukino.

Ku mukino wa nyuma iyi kipe y’u Rwanda ikaba izahura na Misiri na yo yitwaye neza igatsinda ikipe y’u Burundi bitayigoye ibitego 66 kuri 22.

U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Misiri ndetse umukino wahuje ibihugu byombi warangiye rutsinzwe amanota 30-44.

Uyu mukino wa nyuma biteganyijwe ko uzaba ku wa Kabiri taliki 06 Nzeri 2022 muri BK Arena guhera saa moya (19h00). Mbere y’uyu mukino wa nyuma hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzahuza ikipe ya Maroc n’u Burundi (17h00).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa