skol
fortebet

Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’umutoza wa APR FC n’umukinnyi igenderaho

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga,Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman,baba batameranye neza.

Sponsored Ad

Hashize iminsi uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC,Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman,atagaragara mu mikino myinshi ya APR FC aho bivugwa ko yirwaje nyuma yo kubona imikinire y’umutoza itarimo kumunyura.

Bivugwa ko uyu mutoza yagiye agirwa inama agakomeza gutsimbarara kubye ari nabyo uyu mukinnyi avuga ko bituma APR FC itsinda abafana bihebye.

Ibi byatangiye ikipe ya APR FC yakinaga na Pyramids FC ikanganya umukino ubanza 0-0 ndetse uwo kwishyura uyu mutoza akanga gukora ibyo abakinnyi bari bamusabye gukina bagatsindwa 6-1.

Uyu mukinnyi yarababaye cyane ndetse no kugaruka hano mu Rwanda ntabwo yazanye n’abandi bakinnyi bavanye mu Misiri kubera umujinya.

Bivugwa ko kuva icyo gihe,uyu rutahizamu ntabwo arongera kumvikana n’uyu mutoza cyane ko avuga ko ngo yamusuzuguye akanga kumwumva nka Kapiteni wungirije.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa APR FC ntabwo bwishimiye umusaruro w’ikipe yabo, uretse gutsinda bigoranye n’imikinire y’umutoza Thierry Froger ntabwo buyishimiye.

Muri shampiyona ya 2023-24, iyi kipe imaze gukina imikino 5, yatsinzemo 3 ya Police FC batsinze 1-0, Etoile del’Est 1-0 na Musanze FC 2-1, banganyije na Marines FC 2-2 ndetse na Bugesera FC 1-1.

Amakuru avuga ko bwihaye umukino umwe gusa wo bari bukinemo na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 13 Ukwakira 2023, atawutsinda bakicarana na we bakaba batandukana ikipe igashaka undi mutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa