skol
fortebet

Haruna Niyonzima yakebuye bagenzi be mbere yo guhura na Ethiopia

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yihanangirije bagenzi be kutazirara mu mukino wo kwishyura mu majonjora ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN 2023 bazakina na na Ethiopia.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Amavubi yanganyije 0-0 na Ethiopia kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam kandi iyi kipe izaba ishaka intsinzi mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye ku wa gatandatu.
Uyu mukino wabereye muri Tanzania kubera ko iki gihugu kidafite sitade yujuje ibisabwa (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yihanangirije bagenzi be kutazirara mu mukino wo kwishyura mu majonjora ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN 2023 bazakina na na Ethiopia.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Amavubi yanganyije 0-0 na Ethiopia kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam kandi iyi kipe izaba ishaka intsinzi mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye ku wa gatandatu.

Uyu mukino wabereye muri Tanzania kubera ko iki gihugu kidafite sitade yujuje ibisabwa byashyizweho n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru,Haruna Niyonzima,Kapiteni w’Amavubi yasabye bagenzi be gufatana uburemere uyu mukino.

Ati: “Twishimiye ko tutinjijwe igitego, ariko dufite akazi gakomeye mu rugo kandi nabwiye bagenzi banjye ko dukwiye gufatana uburemere uyu mukino. Tugomba gukoresha neza amahirwe yo mu rugo."

U Rwanda rwitabiriye inshuro enye imikino ya nyuma ya CHAN, kandi ubugira kabiri (2016 na 2021) rwageze muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Hamaze gukinwa amarushanwa arindwi kuva iri rushnwa ryatangira mu 2009.

U Rwanda rwizeye kuzagaragara ku nshuro ya gatanu muri aya marushanwa mpuzamahanga ya kabiri akomeye muri Afurika, agenewe abakinnyi bagaragara muri shampiyona z’imbere mu gihugu.

Algeria niyo izategura aya marushanwa ku nshuro ya munani kuva 8 Mutarama kugeza 31 Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa