skol
fortebet

Haruna Niyonzima yashimiye umutoza w’ikipe y’Igihugu wongeye kumugirira icyizere

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima avuga ko ashimira umutoza w’Amavubi, Carlos Alós wongeye kumugirira icyizere akamuhamagara mu ikipe y’igihugu.

Sponsored Ad

Ubwo yahabwaga inshingano z’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Carlos Alós Ferrer ntabwo yigeze yitabaza Haruna Niyonzima mu ikipe yahamagaye mu guhangana na Mozambique ndetse na Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika imikino yabaye muri Kanama 2022.

Ubwo yahamagaraga ikipe y’igihugu yitegura Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yahamagaye Haruna Niyonzima.

Haruna yavuze ko umupira ari umukino umuntu akina buri wese areba, guhamagarwa kwe akaba yari abikwiriye bitewe n’uko yitwaye, yashimiye umutoza kuba yarongeye kumugirira icyizere akamuhamagara.

Ati “mbere na mbere ndabanza mushimire umutoza, icyiza cy’umupira ni umukino umuntu akina buri wese areba, kuba umutoza yarampamagaye ni uko hari icyo yambonyemo, ni uko hari ibyo yabonye nshoboye, nkaba mbimushimira mbikuye ku mutima, ibindi byose ntabwo njya nita ku magambo y’abantu kuko umutoza ni we ureba, ni we ufata umwanzuro njyewe rero nk’umunyarwanda icyo mba ngomba gukora ni ugutanga ibyo mfite mbiha igihugu cyanjye.”

Amavubi arahaguruka uyu munsi mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho Ethiopia izayakirira ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa