skol
fortebet

Hashyizwe hanze amafoto y’uko Zaria Court izaba isa niyuzura i Remera

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwaremezo by’umushoramari Masai Ujiri “Zaria Court Kigali”, i Remera ahahoze hakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro.

Sponsored Ad

Icyanya cy’ibikorwaremezo bya siporo cyiswe “Zaria Court Kigali”, gikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari wo muri Canada akaba n’Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Hamaze gushyirwa hanze igishushanyo cy’uko iyi Zaria court izaba imeze nimara kuzura hano mu mujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa remezo bizaba bigizwe n’ibibuga by’imikino,hoteli n’ibindi.

Zaria Court Kigali ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Zaria Court izubakwa ahangana na hegitari 2,4. Ubwo butaka Masai Ujiri yabuhawe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2021.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

Biteganyijwe ko kizatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo ubwo kizaba gitangiye ibikorwa byacyo muri Gashyantare 2025 mu gihe imirimo yo kucyubaka iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2024.

Uyu mushinga ni wo wa mbere wa “Zaria Court” kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.

Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi. ‘conteneurs’ zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n’abagore n’urubyiruko rwihangira imirimo.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa