skol
fortebet

Hasohotse urutonde rw’uko amakipe yo muri Premier League arutanwa kugira abafana bishimye

Yanditswe: Monday 18, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko buri mufana muri buri gihugu abizi,ikipe ye ishobora rimwe na rimwe kuguha ibyishimo uyu munsi ariko ntibikunde mu mukino ukurikira.

Sponsored Ad

Buri mufana wese aba yifuza ko ikipe ye ihora itsinda ariko abareba umupira buri cyumweru bazi ko ibyo bitashoboka.

Umwaka-ku-mwaka n-umukino-ku-mukino ibintu bishobora guhinduka mu makipe,abafana bakijima ku mutima.

Ariko abahanga mu gukusanya amakuru bo muri OLBG bagaragaje abafana bo muri Premier League "bishimye" kurusha abandi kuri ubu.

Hifashishijwe imibare y’ukuntu abafana batanga ibitekerezo ku makipe yabo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, TikTok na X,yahoze yitwa Twitter,hanyuma batanga amanota ku 10 y’abishimye kurusha abandi.

Uru rutonde rwagaragaje ko abafana ba Crystal Palace aribo batishimye kurusha abandi kuko ifite amanota 2.3 kuri 10.

Abakunzi b’iyi kipe barashaka kubona umukino mwiza kuruta uwo bukina uyu munsi wa Roy Hodgson, kandi nubwo bahagaze neza mu cyiciro cya mbere kuri ubu.

Hejuru yabo,hari Everton n’amanota 2.7, nubwo Sean Dyche akomeje gufasha iyi kipe kwitwara neza.

Ariko nubwo itamerewe neza uyu mwaka nk’ubushize, Newcastle,niyo ifite abafana bishimye kurusha abandi muri Premier League.

Uko urutonde rwa PL ruhagaze:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa