skol
fortebet

Henok Mulueberhane wegukanye Tour du Rwanda yatangaje uburyo yari agiye kureka umukino w’igare

Yanditswe: Monday 27, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Eritrea,Henok Mulueberhane ari kuvugwa mu mikino kubera kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.
Henok Mulueberhane yabwiye INYARWANDA.COM nyuma y’iri rushanwa ko yigeze kugira agahinda gakabije,kari kagiye gutuma areka uyu mukino imburagihe ntiyereke abanyarwanda ibirori.
Tariki 11 Ugushyingo 1999 nibwo Henok Mulueberhane yabonye izuba, avukira mu gace ka Asmara mu gihugu cya Eritrea.
Henok Mulueberhane yavukiye mu muryango udafite amikoro ahagije, gusa akaba umwana ukunda (...)

Sponsored Ad

Umunya Eritrea,Henok Mulueberhane ari kuvugwa mu mikino kubera kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.

Henok Mulueberhane yabwiye INYARWANDA.COM nyuma y’iri rushanwa ko yigeze kugira agahinda gakabije,kari kagiye gutuma areka uyu mukino imburagihe ntiyereke abanyarwanda ibirori.

Tariki 11 Ugushyingo 1999 nibwo Henok Mulueberhane yabonye izuba, avukira mu gace ka Asmara mu gihugu cya Eritrea.

Henok Mulueberhane yavukiye mu muryango udafite amikoro ahagije, gusa akaba umwana ukunda umukino w’igare. Ahagana mu 2015, nibwo Henok Mulueberhane yatangiye kugaragaza impano y’umukino w’amagare by’umwihariko imbere iwabo, aho yanyuze mu mashuri atandukanye yigisha umukino w’igare dore ko iki gihugu kiri mu bihugu bifite imitegurire myiza mu mukino w’amagare.

Mu 2018, nibwo izuba twavuga ko ryari ritangiye kwakira Henok Mulueberhane dore ko yaje gusinyira ikipe y’abatarabigize umwuga, ya World Cycling Centre ayikinira umwaka umwe.

Mu 2020 Henok yasinyiye ikipe ya NTT Continental Cycling Team, nayo ayikinira umwaka umwe.

Ubwo uyu musore yageraga muri NTT Continental Cycling Team, yasanzemo mwenewabo Tesfatsion Natnael ufite Tour du Rwanda y’umwaka ushize.

Mu bakinnyi uyu musore yari kumwe nabo, harimo Pritzen Marc Oliver bari kumwe muri Tour du Rwanda aho we yakiniraga ikipe ya Education Nippo Development Team, ndetse n’umunya- Ethiopia Abreha Negasi ukinira Q36.5 Pro Cycling Team nayo yari mu Rwanda.

Henok Mulueberhane yari agiye guhagarika gusiganwa ku magare

Mu 2021, Henok Mulueberhane yatandukanye na Continental Cycling Team aza gufatwa na Bike Aid, ariko ayigiriramo ibihe bigoye mu mwuga we.

Uyu musore wari umwe mu bakinnyi bakomoka muri Eritrea bazamukaga neza, yageze muri Bike Aid imbaraga zo gukora ziranga, umusaruro uba muke, kugera ubwo iyi kipe imurekuye kubera kubura urwego.

Henok Mulueberhane wumvaga ubuzima bwe buzaba gukina igare yaje gutakaza ikizere yumva gukina igare yabihagarika, nk’uko yabidutangarizaga mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y’agace kerekeza i Karongi.

Yagize ati “Ndibuka ubwo nakiniraga Bike Aid sinzi ibyambayeho, umusaruro urabura kugera aho ikipe ihisemo kundeka. Icyo gihe naratashye njya murugo, mfata umwanzuro wo kureka igare, ariko mu rugo barambuza ngo ningume ngerageze.

Nari mfite imyaka mike ariko numvaga igare ndihuzwe, gusa ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ya Green Project bwangiriye ikizere bukampa umwanya, ariyo mpamvu ngomba gukora cyane nkabitura."

Mu 2022, Henok Mulueberhane yaje gusinyira ikipe ya Bardiani -CSF, ahuriramo na Munuele Tarozzi wegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda.

Icyo gihe Henok Mulueberhane yaje kwitabira Tour du Rwanda aba uwa gatanu, gusa gukomezanya n’iyi kipe ntibyakunda birangira asinyiye Green Project ariyo ari kugiriramo ibihe byiza.

Mu 2023 Henok Mulueberhane akigera muri Green Project yaje kwegukana irushanwa rya African Road Championship, aba uwa kabiri mu gukoresha ibihe bito bakina nk’ikipe, ndetse aba uwa gatatu mu gukina ku giti cye.

Tour du Rwanda ye ya kabiri, Henok Mulueberhane yaje kwegukana isiganwa abaye uwa mbere mu duce umunanani, aho yakoresheje amasaha 28, iminota 58 n’isogonda rimwe.

Henok Mulueberhane yegukanye uduce tubiri twa Tour du Rwanda harimo agace ka Huye- Musanze, n’agace ka nyuma ka Kigali Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa