skol
fortebet

Hey yavuze icyo u Rwanda rukwiye kwigira ku Budage

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Umudage Antoine Hey yatangaje bimwe mu byo u Rwanda rukwiye kwigira ku ikipe y’igihugu akomokamo ikomeje kwigarurira ibikombe bitandukanye mpuzamahanga ndetse n’ibyo ku mugabane w’I Burayi.
Ubwo yari amaze gutangaza abakinnyi 22 bagomba gutangira imyiteguro yo gucakirana na Tanzania mu mikino yo gushaka itike ya CHAN uyu mutoza yatangarije byinshi abanyamakuru ku bijyanye n’ikipe y’igihugu ndetse n’icyo ubuyobozi bw’umupira w’amaguru bwakora ngo itere imbere. (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Umudage Antoine Hey yatangaje bimwe mu byo u Rwanda rukwiye kwigira ku ikipe y’igihugu akomokamo ikomeje kwigarurira ibikombe bitandukanye mpuzamahanga ndetse n’ibyo ku mugabane w’I Burayi.

Ubwo yari amaze gutangaza abakinnyi 22 bagomba gutangira imyiteguro yo gucakirana na Tanzania mu mikino yo gushaka itike ya CHAN uyu mutoza yatangarije byinshi abanyamakuru ku bijyanye n’ikipe y’igihugu ndetse n’icyo ubuyobozi bw’umupira w’amaguru bwakora ngo itere imbere.

Ubwo yabazwaga kuko abona ikipe y’igihugu akomokamo y’Ubudage iherutse kwegukana FIFA Confederations cup n’igikombe cy’uburayi cy’abatarengeje imyaka 21 ndetse n’icyo Amavubi yabigiraho uyu mutoza yavuze ko igituma Ubudage bukomeje kwigarurira isi mu mupira w’amaguru ari Politiki nziza yo gutegura abakiri bato hakiri kare no kubitaho .

Yagize ati “Muri iyi minsi Ubudage bwashyize imbaraga nyinshi mu bakiri bato kandi byabafashe igihe kinini cyo kubyigisha yaba mu makipe y’imbere mu gihugu no mu mashuri yigisha umupira w’amaguru kandi babateguye igihe kinini.Ibyo bituma baza mu ikipe y’igihugu bari ku rwego rwo hejuru ndetse bifasha abatoza b’ikipe y’igihugu guhitamo abakinnyi beza.”

Abajijwe ku cyo we n’ikipe y’igihugu Amavubi bakwigira ku budage uyu mutoza yavuze ko ikigira umutoza umuhanga ari abakinnyi bakomeye ko hari hakwiye gutegurwa hakiri kare abakinnyi bakiri bato bityo ikipe y’igihugu ikagira abakinnyi beza.

Yagize ati “Udafite abakinnyi beza ntiwanaba umutoza mwiza,bisaba imyaka myinshi kugira ngo wigishe umukinnyi kandi hano mu Rwanda abakinnyi bategurwa bafite imyaka 20,14 na 16 kandi iyo ushaka kugira ikipe ihangana uba ugomba gutegura hakiri kare.ku bakinnyi dufite tuzakomeza gukora ibishoboka gusa iyo wihaye intego yo kuzamura abakiri bato ugomba kuzamura ibikorwa remezo,amarushanwa menshi n’abatoza b’inzobere bo kubafasha nibura imyaka 10,ibyo byakemura buri kimwe kuko iyo ufite abakinnyi benshi bari ku rwego rwo hejuru byorohera umutoza gutoranya ikipe y’igihugu.U Rwanda rukwiye kwita ku mupira w’abana mu mashuli no mu makipe, atari ugutegura ikipe nkuru gusa kandi nta nubwo bireba gusa amakipe yo mu cyiciro cya mbere ni umupira w’amaguru muri rusange.Dukwiye kubona amakipe menshi y’abatarengeje imyaka 8,10,12 na 14 banafite abatoza babifitiye ubushobozi.Ikindi dukeneye n’ibikorwa remezo byabugenewe n’abaterankunga baturutse mu bigo by’abikorera.Ibi nibyo bishobora kuduha umusaruro tukaba twatsinda ikipe iyo ariyo yose yo muri Afrika.

Ikipe y’igihugu Amavubi bazakina na Tanzania taliki ya 15 Nyakanga uyu mwaka, umukino uzabera muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa