skol
fortebet

Hugo Lloris ari mu mazi abira kubera icyaha gikomeye yafatiwemo

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Tottenham Hugo Lloris ashobora kwamburwa kuba kapiteni,nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi atwaye imodoka yasinze bituma ajyanwa mu ikasho yamazemo amasaha 7 ahatwa ibibazo.

Sponsored Ad

Hugo Lloris wari umaze iminsi ari kapiteni wa Tottenham, yatunguye benshi mu bafana n’abayobozi ba Tottenham kubera gufatwa saa munani z’ijoro ku munsi w’ejo atwaye imodoka yasinze byatumye afungwa na polisi yo mu Bwongereza.

Hugo Lloris ashobora kwamburwa igitanmbaro cy’ubukapiteni bwa Tottenham kubera iyi myitwarire idahwitse yagaragaje kigahabwa rutahizamu Harry Kane usanzwe ari kapiteni w’Ubwongereza.

Uyu mugabo w’imyaka 31 uherutse gufasha Ubwongereza kwegukana igikombe cy’isi cyaberereye mu Burusiya,yiriwe asangira inzoga na bagenzi be b’Abafaransa Olivier Giroud na Laurent Koscielny niko gutwara imodoka yanyoye kandi bitemewe.

Hugo Lloris yaciwe amande y’ibihumbi 300 by’amapawundi na Tottenham ndetse agomba kwitaba polisi ku wa 11 Nzeri uyu mwaka akisobanura kuri iki cyaha yafatiwemo gishobora gutuma anamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga.

uyu mufaransa ntiyagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo Tottenham yakoze yo kwitegura umukino ukomeye izasuramo Manchester United ku wa Mbere w’icyumweru gitaha aho byitezwe ko arahura n’umutoza we Pochettino kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitekerezo

  • Ngo gufasha Ubwongereza kwegukana igikombe hahhhhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa