skol
fortebet

‘Ibibazo by’ umuryango byatumye nongera amasezerano muri Police FC’ Danny Usengimana

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Police Football Club, n’Amavubi, Danny Usengimana avuga ko impamvu yamuteye kongera amasezerano muri Police FC ari ukubera ibibazo by’umuryango we kuko ntayandi mahitamo yari afite.
Danny Usengimana aganira na Radio Salus, abajijwe impamvu yongereye amasezerano muri iyi kipe kandi ari ikipe idatwara ibikombe kandi we ari umukinnyi uri ku rwego rwo kuba yakinira imwe mu makipe atwara ibikombe, yavuze ko byose byatewe n’ibibazo umuryango we wari ufite atashatse kuvugira mu (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Police Football Club, n’Amavubi, Danny Usengimana avuga ko impamvu yamuteye kongera amasezerano muri Police FC ari ukubera ibibazo by’umuryango we kuko ntayandi mahitamo yari afite.

Danny Usengimana aganira na Radio Salus, abajijwe impamvu yongereye amasezerano muri iyi kipe kandi ari ikipe idatwara ibikombe kandi we ari umukinnyi uri ku rwego rwo kuba yakinira imwe mu makipe atwara ibikombe, yavuze ko byose byatewe n’ibibazo umuryango we wari ufite atashatse kuvugira mu itangazamakuru, kandi ko atari kuwutererana.

Yagize ati"habaho ibibazo by’umuryango, kandi ntago umuryango wagira ikibazo ubona uburyo wabafasha ngo ubihorere, ni nkaho ntacyo waba ubamariye, nabikoze kubera ibibazo by’umuryango wanjye."

Danny kandi yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore yakwerekeza hanze y’u Rwanda gukinayo, avuga ko ikipe yo mu Bubiligi atifuje gutangaza iri mu biganiro n’ikipe ye ya Police FC.

Yagize ati"nabyo mbirimo, ariko sindabyemeza neza, nibiza nzajyayo kandi nibitanaza ntacyo, eee baravuganye hari ibyo barimo kumvikana na Police FC, ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi."

Danny Usengimana ni umwe mu bakinnyi bakina basatira izamu bahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino, kuko kugeza ubu ku munsi wa 11 wa shampiyona ari ku mwanya wa 2 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 8 inyuma ya Shassir wa Rayon Sports ufite 10, tukaba twanabibutsa ko ariwe watwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi umwaka ushize aho yari yatsinze 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa