skol
fortebet

Ibigugu byahuriye mu matsinda amwe[Tombola y’amatsinda ya AFCON2023]

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Abidjan habereye Tombola y’amatsinda y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2023, kizabera muri Côte d’Ivoire mu kwezi kwa mbere 2024.

Sponsored Ad

Iki gikombe gikurikirwa na benshi muri Afurika no ku isi,kizatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 11 Gashyantare 2024.

Amakipe yabonye itike:Cote d’Ivoire (izakira), Algeria, Angola, Burkina Faso, Cameroon, Cape Verde, Congo DR, Egypt, Equatorial Guinea, The Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Mali, Mauritania, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Senegal, South Africa, Tanzania, Tunisia na Zambia.

Itsinda C, niryo tsinda ry’urupfu ugereranyije mu gihe Tanzania na RD Congo bahuriye mu itsinda rimwe.

Ibihugu 12 muri 24 byabonye itike,byatwayeho iki gikombe

Ibihugu byose byitabiriye iki gikombe cya Afurika byose byigeze kugikina.Gambia niyo itamenyereye cyane,kuko igiye gukina AFCON ku nshuro ya kabiri.

Umukino ufungura igikombe cy’Afrika 2023, kuwa 13 Mutarama, uzahuza Côte d’Ivoire na Guinée Bissau.

Imikino itegerejwe mu matsinda:

Cote d’Ivoire v Nigeria
Egypt v Ghana
Senegal v Cameroon
Tunisia v Mali
Morocco v DR Congo

Uko amatsinda apanze:

Itsinda A:

• Ivory Coast
• Nigeria
• Equatorial Guinea
• Guinea-Bissau

Itsinda B:

• Egypt
• Ghana
• Cape Verde
• Mozambique

Itsinda C:

• Senegal
• Cameroon
• Guinea
• Gambia

Itsinda D:

• Algeria
• Burkina Faso
• Mauritania
• Angola

Itsinda E:

• Tunisia
• Mali
• South Africa
• Namibia

Itsinda F:

• Morocco
• DR Congo
• Zambia
• Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa