skol
fortebet

Ibigwi by’amakipe 5 ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya #AFCON2024

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Harabura iminsi 3 gusa kugira ngo igikombe cya Afurika kigiye kuba ku nshuro ya 34 gitangire mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Sponsored Ad

Ibihugu 24 mu mupira w’amaguru bizaba biteraniye muri Côte d’Ivoire kuva taliki ya 13 y’ukwezi kwa mbere kugeza ku ya 11 z’ukwezi kwa kabiri,bihatanira igikombe cya Afurika ku nshuro ya 34.

Ikipe ya Senegal yatwaye igikombe cya Afurika giheruka niyo inahabwa amahirwe menshi yo kucyisubiza.

Uretse Misiri yagitwaye 3 kikurikiranyije,abandi 6 baje bashaka kwisubiza igikombe cy’Afrika ntawarenze ⅛.

Senegal ibikoze, yaba ibaye iya 4 igitwaye yikurikiranya nyuma ya Ghana,Cameroon na Misiri.

Ikipe y’igihugu ya Misiri nayo yaraye yerekeje muri Côte d’Ivoire ,imaze gutwara igikombe cy’Afrika inshuro 7.

Misiri iri mu itsinda rimwe na Ghana ,Cape Verde na Mozambique.

Yagitwaye mu:1957,1959,1986,1998,2006,2008 & 2010.

Umuryango wabateguriye ibihugu 5 bihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe cya Afurika.

1.SENEGAL

Mbere ya byose,ikipe ya Senegal iri mu itsinda C hamwe na Kameruni, Gineya na Gambiya.

Ikipe ya Senegali niyo yegukanye igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroon. Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe izwi ku izina ry’intare za Teranga yari yegukanye iki gikombe nubwo iri mu bihugu by’Afurika byagize abakinnyi benshi bagize amazina akomeye nka Diouf,Fadiga,Cisse n’abandi.

Senegali iyobowe n’Umutoza Aliou Cisse,irashaka kwisubiza igikombe yatwaye cyane ko nta mukinnyi ibura ahubwo hari abakomeye biyongereyemo nka Nicolas Jackson wa Chelsea na Moussa Niakhaté wa Nottingham.

Senegali imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 16, ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2002 no mu 2019.

Senegali ni ikipe imenyeranye ndetse izabiza icyuya buri wese muri iri rushanwa kubera amazina ifite.

Abakinnyi bo guhanga amaso muri Senegal ni Sadio Mane ukinira Al- Nassr,Nicolas Jackson,Gana Gueye,Kalidou Koulibaly,Diatta,Sarr n’Umunyezamu wayo Edouard Mendy.

2.CÔTE D’IVOIRE

Inkoko iri iwabo ishonda umukara.

Iri mu itsinda A hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea na Guinea-Bissau

Côte d’Ivoire izakira iri rushanwa ndetse yakoze kuri buri mukinnyi wayo mwiza uretse Zaha ukinira Galatasarray yaretse ahanini bishingiye ku gushinjwa guteza umwuka mubi mu ikipe no kutitanga uko bikwiriye.

Igihugu cya Côte d’Ivoire kizakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 40, kuko cyaherukaga kuryakira mu 1984, kimaze gutwara iki gikombe kabiri mu 1992 no mu 2015.

Mu bakinnyi ba Côte d’Ivoire bahanzwe amaso harimo Seko Fofana wa Al Nassr yo muri Saudi Arabia,Franck Kessie ukinira Al Ahli yo muri Saudi Arabia,Jeremie Boga wa Nice mu Bufaransa,Ibrahim sangare wa Nottingham mu Bwongereza,Simon Adingra wa Brighton n’abandi.

Cote d’Ivoire imaze kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika inshuro 25.

3. MAROC/MOROCCO

Iki nicyo gihugu cya mbere muri Afurika aho kiza ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka.

Maroc iri mu itsinda F, rimwe na DR Congo, Tanzania na Zambia.

Iyi kipe iheruka kuba iya 4 mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Qatar mu 2022.Yageze muri 1/2 isezereye Portugal.

Iyi Maroc niyo kipe itinyitse mu ziriho ubu kubera abakinnyi bayo biganjemo urubyiruko rukina mu makipe akomeye i Burayi.

Imaze gutwara AFCON rimwe mu mwaka wa 1976.Ubwo bivuze ko imaze imyaka 48 itazi uko iki gikombe gisa.

Morocco ifite inyota.Niyo kipe ya mbere yageze muri Côte d’Ivoire bwa mbere kuwa 07 Mutarama.

Abakinnyi bo kwitega muri Maroc barimo rutahizamu Youssef En-Nesyri wa Sevilla muri Espagne,Achraf Hakimi wa PSG mu Bufaransa,Hakim Ziyech wa Galatasaray muri Turkey,Azzedine Ounahi wa Marseilles mu Bufaransa n’Umunyezamu ukomeye cyane Yassine Bounou wa Al Hilal yo muri Saudi Arabia.

4.MISIRI/EGYPT

Kuvuga igikombe cya Afurika ntuvuge Misiri waba wibeshye kuko niyo kipe y’ibigwi muri iki gikombe ndetse buri mwaka iba ikanganye cyane.

Ikipe y’igihugu ya Misiri ni imwe mu makipe y’ubukombe ku mugabane w’Afurika ahanini bitewe n’Ibikombe birindwi imaze kwegukana.

Icya karindwi yacyegukanye mu 2010 ari nabwo iheruka gutwara iri rushanwa.

Nubwo itagitwaye ariko ntisiba kwitwara neza kuko 2017 na 2021 yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Misiri iri mu itsinda B hamwe na Ghana ,Cape Verde na Mozambique.

Mu bakinnyi 27 yajyanye harimo 19 bakina imbere mu gihugu mu makipe nka Al Ahly,Zamalek na Pyramids.

Mu bakinnyi b’imena ba Misiri bazaba barebwa cyane harimo kizigenza wabo Mo Salah wahangamuye amakipe mu Bwongereza aho akinira Liverpool,Mohamed Elneny wa Arsenal nayo yo mu Bwongereza na Mostafa Mohamed wa Nantes yo mu Bufaransa.

Misiri ifite umwihariko wo kugira abakinnyi bakina imbere mu gihugu bakomeye.

Misiri imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 26.

5.ALGERIA

Iki gihugu kiri mu byongeye kuzamura izina mu gikombe cy’Afurika cyane ko mu myaka yashize cyari inyuma.

Kiri mu itsinda D hamwe na Burkina Faso, Mauritania na Angola

Algeria ifite igikombe cy’Afurika inshuro ebyiri mu 1990 no mu 2019.

Muri 2019 yatsinze Senegal gusa muri 2021 ntiyitwaye neza kuko yaviriyemo mu matsinda.

Algeria imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 19,ubu ni ku nshuro ya 20 mu mateka.

Kimwe n’abandi barabu bose,Algeria ifite abakinnyi bakinana ishyaka kandi biganjemo abakina i Burayi.

Iyi kipe yakoze kuri bakabuhariwe bayo barimo Ismael Bennacer ukinira AC Milan yo mu Butaliyani, Kapiteni Riyad Mahrez ukinira Al-Ahly, yo muri Arabiya Sawudite.

Hari kandi Houssem Aouar ukinira AS Roma mu Butaliyani,Nabil Bentaleb wa Lille mu Bufaransa.

Nubwo ibi bihugu aribyo bihabwa amahirwe hari ibindi bishobora gutungurana nka Cameroon,Ghana,Burkina Faso,Nigeria na Mali.

Amatsinda ya AFCON2023:

ITSINDA A – Ivory Coast, Nigeria, Equatorial Guinea, Guinea-Bissau
ITSINDA B – Egypt, Ghana, Cape Verde,Mozambique
ITSINDA C – Senegal, Cameroon, Guinea, Gambia
ITSINDA D – Algeria, Burkina Faso, Mauritania, Angola
ITSINDA E – Tunisia, Mali, South Africa,Namibia
ITSINDA F – Morocco, DR Congo, Zambia, Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa