skol
fortebet

Ibihugu bitatu byo muri EAC byahawe kwakira igikombe cya Afurika mu bagabo

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aribyo Kenya, Uganda na Tanzania nibyo byemerewe na CAF ko bizafatanya kwakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagabo kizaba mu mwaka wa 2027.

Sponsored Ad

Ibi bihugu bimaze igihe bitegura amasitade neza,byatsindiye kwakira iki gikombe cya Afurika cya 2027 ndetse biraba ari ubwa mbere iki gikombe cy’Afurika cy’abagabo kizaba kibereye muri Afurika y’uburasirazuba.

Mu ukuboza umwaka ushize,nibwo Guverinoma ya Kenya yemeje ko izahatanira kwakira Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru mu 2027, ifatanyije n’ibi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022.

Mbere y’aho,Morocco niyo izakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2025.Ni ku nshuro ya kabiri Morocco yakiriye igikombe cy’Afurika, bwa mbere hari muri 1988 cyatwawe na Cameroon ya Roger Milla.

Morocco yatsinze nyuma y’uko ku munsi w’ejo igihugu cya Algeria bari bahanganye cyaje kwandikira CAF iyimenyesha ko itari mu bakandida bahatanira kwakira iri rushanwa.

Ubundi iki gikombe cyari kwakirwa na Guinea gusa muri 2022 Prezida wa CAF Motsepe yavuze ko imyiteguro iri kugenda gake maze bamburwa ubu burenganzira.

Morocco yagombaga kwakira iyi mikino mu 2015 kubera icyorezo cya Ebola cyari mu bihugu birimo n’ibizitabira,ibivamo gihabwa Guinea Equatorial.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa