skol
fortebet

Ibivugwa: Hamenyekanye abakinnyi APR FC na Rayon Sports zifuza bakina mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe amakipe akina shampiyona y’u Rwanda yitegura kwerekeza mu kiruhuko nyuma yo gukina imikino ibanza ya shampiyona,abayobozi bayo batangiye gutekereza ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

Sponsored Ad

Ku ruhande rwa APR FC,irashaka kongeramo abakinnyi babiri bakina mu Rwanda barimo rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbrevor na Christian Théodore Malipangou ukina mu busatirizi bwa Gasogi United.

Aba bakinnyi biravugwa ko ikipe y’ingabo z’igihugu yamaze kubaganiriza ndetse barumvikana gusa hasigaye kwishyura amasezerano yabo.

APR FC irifuza gukomeza ubusatirizi ariyo mpamvu yakubitiye kuri aba basore babiri ndetse ngo ibiganiro nabo byararangiye hasigaye kwishyura amakipe yabo.

Ku rundi ruhande,Rayon Sports irashaka kugura Umurundi Richard Kilongozi Bazombwa ukinira Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi yamaze kuganira na Rayon Sports aho bivugwa ko yayiciye miliyoni 40 FRW zirimo agera kuri miliyoni 30 yakwishyura Kiyovu Sports nawe akagira ayo asigarana.

Kilongozi niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Kiyovu Sports ndetse ari mu beza mu Rwanda,byatumye Rayon Sports imwifuza kugira ngo ayifashe mu busatirizi.

Rayon Sports na APR FC zihanganiye igikombe cya shampiyona aho zisigaje imikino ibiri ngo zisoze igice kibanza cya shampiyona.

Imihigo ni myinshi mu buyobozi,aho muri Rayon Sports bazamuye agahimbazamusyi kava ku bihumbi 25 FRW kagera ku bihumbi 40-50 FRW.



Kilongozi na Malipangu bashobora guhindura amakipe mu kwezi gutaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa