skol
fortebet

IBIVUGWA MU MIKINO:Kiyovu Sports na AS Kigali zasinyishije abakinnyi/Ingengo y’imari ya Tour du Rwanda 2023 yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

AS Kigali yaguze rutahizamu Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura Victory Sports. Yahise atangira imyitozo aho yakoranye na bagenzi be ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 kuri Stade ya Kicukiro.
Uyu rutahizamu ari mu bakinnyi Mukura VS yagenderagaho we na Mukogotya ndetse bagiye bayifasha guhagama amakipe arimo n’akomeye.
Aboubakar Djibrine Akuki yasinye imyaka 2.5 muri AS Kigali ndetse yamwishyuye miliyoi 16 FRW.
AS Kigali niyo iyoboye shampiyona n’amanota 30 inganya na Kiyovu Sports (...)

Sponsored Ad

AS Kigali yaguze rutahizamu Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura Victory Sports. Yahise atangira imyitozo aho yakoranye na bagenzi be ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 kuri Stade ya Kicukiro.

Uyu rutahizamu ari mu bakinnyi Mukura VS yagenderagaho we na Mukogotya ndetse bagiye bayifasha guhagama amakipe arimo n’akomeye.

Aboubakar Djibrine Akuki yasinye imyaka 2.5 muri AS Kigali ndetse yamwishyuye miliyoi 16 FRW.

AS Kigali niyo iyoboye shampiyona n’amanota 30 inganya na Kiyovu Sports bahanganye.

Mu yandi makuru,Kiyovu Sports yatangaje ko yongereye amasezerano y’imyaka 2, myugariro wayo Nsabimana Aimable

Amakuru arahamya ko yahawe imbumbe ya miliyoni 15.000.000 FRW kugira ngo aterekeza muri AS Kigali yamwifuzaga cyane.

Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yaratumbagiye cyane

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda,FERWACY,Murenzi Abdallah,yavuze ko ingendo y’imali ya Tour du Rwanda 2023 ari miliyari imwe na miliyoni 40 z’amanyarwanda.

Ibi yabitangarije Radio B&B FM mu gihe iri rushanwa rikijya kuri 2.1 ingengo y’imari yari munsi ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mwaka iri rushanwa rizaba rikomeye kuko rizitabirwa n’icyamamare Christopher Froome wegukanye Tour de France inshuro 4.

Murenzi Abdallah yahishuye kandi ko gutunganya amagare y’ikipe y’igihugu igiye gukina bitwara miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Tour du Rwanda irabura iminsi 30 gusa ngo itangire mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa