Kigali

Ibya SKOL natwe ni nka Bisi yacitse Feri isigaje kugira aho yegama-Sadate

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 March 2020 Yasuwe: 5781

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yatangaje ko umubano wa Rayon Sports n’umufatanyabikorwa wayo SKOL utameze neza aho yawugereranyije na Bisi yacitse Feri isigaje kugira aho yegama.



Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’imikino ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020,Perezida Sadate yabasangije byinshi ku mubano w’iyi kipe na SKOL,ibijyanye n’amikoro,ibikombe,abandi bafatanyabikorwa n’ibindi.

Perezida Sadate yatangiye abwira aba bakunzi ba ruhago batandukanye ko muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Coronavirus,bakeneye ubufasha bw’abakunzi babo ariyo mpamvu bashyizeho uburyo bwo gutera inkunga ndetse bwatangiye kubyara umusaruro kuko mu gihe kingana n’umunsi umwe bakusanyije arenga miliyoni FRW.

Munyakazi Sadate yavuze ko batarahemba ukwezi kwa kabiri konyine ariko ngo bari gushaka unuryo ikibazo bagikemura byihuse.



Abajijwe ku mubano wa Rayon Sports na SKOL,Perezida Sadate yagize ati “Ibya SKOL mbona bias n’ibiri mu marembera.Undi mufatanyabikorwa azaboneka rwose.Ibya SKOL na Rayon Sports mbona ari nka bus yacitse feri isigaje kugira aho yegama.”

Abajijwe kuri MK Card n’umusaruro imaze gutanga,Sadate yagize ati “Umushinga wa MK Card,n’umwana wavutse arakikirwa,arakambakamba kandi mbona atangiye guhagarara nubwo ahagarara akagwa ariko nirwo rugendo.”

Ku byerekeye amakuru avuga ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kujya muri Yanga Africans,Sadate yagize ati “Abakinnyi bo kwerekeza muri Young ntabo kuko Rayon Sports s’ikipe yo kugurisha abakinnyi muri Young.



Ku bijyanye n’igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro Rayon Sports iri guhatanira yagize ati “Igikombe cya shampiyona ntiturakivaho kuko nubwo bigoye ariko birashoboka.

Igikombe cy’Amahoro ni Nyirantarengwa cyo rwose,abagitekereza babyibagirwe.”

Perezida Sadate yavuze ko uyu mwaka biyubatse cyane ariko batishimiye umusaruro w’abakinnyi ariyo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo.

Perezida Sadate yavuze ko gusesa amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL byoroshye ariyo mpamvu bagishakisha abandi baterankunga gusa ntiyavuze ko byarangiye burundu.

Sdate yavuze ko kuva yaba perezida wa Rayon Sports nta mafaranga ya SKOL yabonye ahubwo ngo yiyishyuraga amadeni yari yarahaye ikipe mu myaka yashize gusa yemeza ko bitatumye ikipe itabaho.

Sadate yavuze ko hari ikibanza cyo kubakamo stade beretswe ariko bakiganira ngo bahabwe ubundi butaka gusa yagize ibanga aho giherereye.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batangiye gushaka umutoza wongerera ingufu abakinnyi anasaba abafana kwihanganira umutoza Casa Mbungo Andre ukiri mushya muri iyi kipe.

Munyakazi Sadate yemeje ko bari gukora ibishoboka byose ngo batunganye neza imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports anemeza ko Rayon Sports TV iterekana imipira y’ikipe Live kubera ko hari ibiganiro bari gukorana na FERWAFA.

Munyakazi Sadate yavuze ko yifuza gutsinda ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino igikombe giteretse imbere ya buri wese.

Abajijwe ku bijyanye n’imisifurire,perezida Sadate yagize ati “Abasifuzi bo mu Rwanda bafite ikibazo gikomeye,umbajije ababizi cyangwa abakora neza sinabona abarenze 10%.”

Ku byerekeye rutahizamu Sugira Ernest,perezida Sadate yavuze ko yatijwe Rayon Sports kugeza igihe yabonera ikipe hanze.Yemerewe gukinira Rayon Sports yahuye na APR FC ndetse ngo umushahara yahembwaga muri APR FC ni nawo Rayon Sports imuhemba.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imfungwa zarijijwe no gufungurwa kwa Ronaldinho wari warazibaniye...

Imfungwa zo muri Paraguay zari zifunganywe na Ronaldinho wabaye icyamamare...
10 April 2020 Yasuwe: 3230 0

Sadio Mané yahishuye uko urupfu rwa se no kuvukira mu rugo kwa mushiki we...

Umukinnyi Sadio Mane wagize isabukuru y’imyaka 28 Kuri uyu wa Gatanu tariki...
10 April 2020 Yasuwe: 2240 0

Irambona Eric yahishuye ukuntu yambitswe ikanzu n’umubyeyi we bikamufasha...

Visi kapiteni wa Rayon Sports, Irambona Eric, avuga ko yambitswe ikanzu...
9 April 2020 Yasuwe: 2273 0

Covid-19:Abakinnyi bo muri Rayon Sports barimo Sarpong baratakamba ko...

Nyuma yo kutabona amakuru y’igihe bazahererwa imishahara yabo mu gihe...
9 April 2020 Yasuwe: 5855 0

Umubyeyi w’umutoza Pep Guardiola yahitanwe na Coronavirus

Nyina wa Pep Guardipla, Dolors Sala Carrió w’imyaka 82 yapfiriye mu bitaro...
6 April 2020 Yasuwe: 3610 0

Xavi yatangaje undi mukinnyi bakinannye ashyira ku rwego rumwe na Lionel...

Kabuhariwe Xavi Hernandez wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona yavuze ko...
6 April 2020 Yasuwe: 3726 0