skol
fortebet

Ibyago bya Gor Mahia bishobora guhinduka ibyishimo by’Abayikunda mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga w’iyi kipe Sam Ochola ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Pulse Sports ishami rya Kenya akacyibwira ko kubera ko muri iki gihugu nta stade ihari yujuje ibisabwa ku rwego Mpuzamahanga bashobora gukinira imikino yabo mu Rwanda cyangwa muri Tanzania.

Yagize ati" Muri Tanzania bishobora kugorana kuko Young Africans,Azam SC na Simba SC nazo ziri mu mikino Nyafurika kandi igihe bagira imikino ihura n’amatariki y’iyacu twaba tugomba gushaka ahandi twakirira."

Sam Ochola yakomeje avuga ko kuba muri Tanzania bigoye kubera amakipe menshi ahari mu Rwanda ariho haba amahitamo meza.

Ati" U Rwanda rwaba amahitamo meza kuri twe kandi twatangiye no kuganira nabo kuko stade ya Nyayo na Kasarani(zo muri Kenya) zibaba zikivugururwa icyo gihe."

Guverinoma ya Kenya yafunze izi stade ebyiri kugira ngo zivugurwe mu rwego kwitegura kwifatanya na Tanzania na Uganda mu gusaba kuzakira imikino y’Igokombe cya Afurika cya 2027.

Gormahia itozwa na Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi ikanakinamo myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Kenya 2022-2023 biyihesha kuhagararire Kenya mu mikino ya CAF Champions League 2023-2024.

Muri iki gihugu kandi ikipe ya Kakamega Home Boyz yabaye iya kabiri ikazasohokera Kenya muri CAF Confederation Cup nayo irebwa no gushaka ahandi izakirira imikino yayo hatari muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa