skol
fortebet

Ibyishimo birenze byatumye abafana ba Arsenal barara mu gihome

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Jinja muri Uganda yataye muri yombi abafana barenga 8 ba Arsenal nyuma y’uko bazengurutse mu mihanda bishimye cyane kubera gutsinda Manchester United ibitego 3-2 ku cyumweru.
BBC iravuga ko abafana nibura 8 bafunzwe muri Uganda mu mujyi wa Jinja kubera kwishimira ko ikipe yabo yatsinze umukeba wayo Manchester United muri Premier League.Abafana bari bambaye imyenda y’umutuku y’ikipe ndetse bafite igikombe.
Polisi yavuze ko aba bafana batari bafite uburenganzira bwo kwishima muri (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Jinja muri Uganda yataye muri yombi abafana barenga 8 ba Arsenal nyuma y’uko bazengurutse mu mihanda bishimye cyane kubera gutsinda Manchester United ibitego 3-2 ku cyumweru.

BBC iravuga ko abafana nibura 8 bafunzwe muri Uganda mu mujyi wa Jinja kubera kwishimira ko ikipe yabo yatsinze umukeba wayo Manchester United muri Premier League.Abafana bari bambaye imyenda y’umutuku y’ikipe ndetse bafite igikombe.

Polisi yavuze ko aba bafana batari bafite uburenganzira bwo kwishima muri ubwo buryo kuko ngo ni icyaha cyo kubangamira rubanda.

Arsenal yatsinze United bigoranye ku munota wa nyuma bituma ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere aho irusha amanota 5 uwo bahanganye Manchester City.Arsenal irashaka guhagarika imyaka 19 imaze idatwara igikombe cya shampiyona.

Abafana ba Arsenal batembereye bari mu modoka 5 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,ubwo bahagarikwaga na polisi.

Umwe muri bo yari afite igikombe yari yaguze mu iduka hafi aho.

Umwe mu bafana ba Arsenal witwa Baker Kasule yabwiye Daily Monitor ati "Ntabwo nzi icyo twakoze ariko twarimo kwishimira intsinzi twakuye kuri mukeba Manchester United."

James Mubi nawe ufana Arsenal,yabwiye BBC ko atigeze asuzuma ibirego by’aba bafana ariko atumva ukuntu bari bishimye gutyo kandi harangiye igice kimwe cya shampiyona gusa.

Ati "Byari kugenda bite iyo bahura n’abafana b’abakeba barakaye?ntabwo bigeze babwira polisi ngo ibacungire umutekano.

Uyu yahakanye ko ntaho uku gufunga abafana ba Arsenal guhuriye n’ibyavuzwe ko abafunzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bambara umutuku.

Abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko abapolisi ba Uganda bakoresha imbaraga z’umurengera mu guhohotera rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa