skol
fortebet

Ibyishimo bya Arteta byamugizeho ingaruka zikomeye

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ntabwo azaba ari ku ntebe y’abatoza,ku wa gatandatu w’iki cyumweru,ubwo Arsenal izaba yasuye Aston Villa,mu mukino w’umunsi wa 16 wa Premier League.

Sponsored Ad

Ibi byatewe nuko yahawe ikarita y’umuhondo ya gatatu muri iyi shampiyona kubera kwishimira igitego Declan Rice yatsinze ku munota wa 97 batsinda Luton.

Uyu munya Espagne yarenze umurongo akandagira mu kibuga mbere yo kwishimana na bagenzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Arteta yahise yerekwa ikarita yumuhondo n’umusifuzi Samuel Barrott, bivuze ko ubu atazatoza umukino wo kuwa gatandatu kuri Villa Park kuko amakarita atatu y’umuhondo atuma uhita uhagarikwa

Abajijwe niba bikwiye, Arteta yasubije ati: ’Yego, ntabwo nashoboraga kwicara ku ntebe yanjye, birababaje. Nayivuyeho rero, ntabwo nashoboye kwihangana.

’Byari amarangamutima adasanzwe. Niba rero ari umuhondo, OK ni umuhondo. ’

Bigoranye,Arsenal yatsinze Luton ibitego 4-3 mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi ndetse ibitego byinjira cyane.

Arsenal yatengushywe n’umunyezamu wayo David Raya wagize uburangare mu bitego 2 ikipe ya Luton yatsinze.

Arsenal niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Gabriel Martinelli ku mupira yahawe na Bukayo Saka, gusa Luton yahise yishyura ibifashijwemo na Gabriel Osho,watsinze igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri.

Mbere yo kujya kuruhuka, Gabriel Jesus yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri nyuma yo guhuza kwa Saka na Ben White wamuhaye umupira mwiza.

Igice cya kabiri kigitangira, Elijah Adebayo yishyuriye Luton ku mupira yasimbutse awutanga umunyezamu Raya wasohotse nabi.

Barkley yatsindiye Lutn igitego cya 3 ku burangare bwa Raya wari uhagaze nabi,umupira bawuteye umuca munsi y’amaboko.

Nyuma y’iminota mike,Kai Havertz yahise yishyurira Arsenal ku mupira mwiza yahawe na Jesus.

Nyuma yo kunganya ibitego3-3,amakipe yombi yahise akina gucungana,kugeza ku munota wa 90 wongeweho iminota 6.

Muri iyo minota,Arsenal yugarije Luton ishaka igitego cy’intsinzi,irashira ariko umusifuzi yongeraho umwe kubera ko umupira wahagaze.

Ku munota 7,Rice yahaye amanota 3 Arsenal,ku mupira watewe na Odegaard umusanga mu rubuga rw’amahina awutera umutwe ugana mu izamu.

Arsenal ikomeje kuyobora shampiyona y’Ubwongereza aho irusha amanota 5 Liverpool iyikurikiye nubwo iyi irakina uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa