skol
fortebet

Ibyo abafana b’Ubufaransa bakoreye N’golo Kante byakoze benshi ku mutima [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Mbere y’uko Ubufaransa bukina n’Ubuholandi,abafana b’Ubufaransa n’abakinyi baririmbiye N’golo Kante indirimbo imuvuga ibigwi kubera ukuntu yitanze akabahesha igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wicisha bugufi cyane,yashimiwe n’abafana b’Ubufaransa baririmbye indirimbo yo kumusingiza bavuga ko ari mugufi ariko yahagaritse Messi mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.

Aba bafana bafatanyije n’abakinnyi b’Ubufaransa bari bayobowe na Paul pogba wahimbye iyi ndirimbo ndetse uko baririmbaga niko aba bakinnyi bakomezaga kugenda bishimira iki gikombe cy’isi batwaye ari nako bafata amafoto.

Aba bafana bagiraga bati “N’golo Kante, ohh N’Golo Kante…ni mugufi,ariko ni mwiza.Niwe wenyine wahagaritse Messi ariko turabizi ko ari umujura mumukino w’amakarita, N’Golo Kante!’.

Iyi ndirimbo yatangiye kuririmbwa n’abakinnyi ubwo bari bavuye mu Burusiya bamaze gutwara igikombe cy’isi batsinze Croatia ibitego 4-2,ariko batunguwe no kumva abafana bayiririmba neza mu ijwi riranguruye.

Nubwo N’Golo Kante adasanzwe yizihirwa,ibyishimo byamurenze bituma yirekura yifotoreza kuri iki gikombe cy’isi karahava ari nako yisanzura ku bafana.

Ubufaransa bwaraye butsinze Ubuholandi ibitego
2-1 mu mukino wa Euro Nations League,ibitego byatsinzwe na Kylian Mbappe na Olivier mu gihe Holland yatsindiwe na Ryan Babel.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa