skol
fortebet

Ibyo Umukinnyi wa Real Madrid yavuze kuri Messi byatangaje benshi

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Real Madrid Marco Asensio yatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yavugaga ko Lionel Messi atabanza mu kibuga aramutse aje mu ikipe Ya Real Madrid iherutse gutwara igikombe cya La Liga na Uefa Champions League.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca uyu musore ukina mu kibuga hagati w’imyaka 21 yavuze ko iyi kipe yihagije ku bakinnyi ku buryo yemwe na Lionel Messi n’ubwo yaza atabasha kubona umwanya ubanza mu kibuga kubera ubuhanga bw’abakinnyi iyi (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Real Madrid Marco Asensio yatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yavugaga ko Lionel Messi atabanza mu kibuga aramutse aje mu ikipe Ya Real Madrid iherutse gutwara igikombe cya La Liga na Uefa Champions League.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca uyu musore ukina mu kibuga hagati w’imyaka 21 yavuze ko iyi kipe yihagije ku bakinnyi ku buryo yemwe na Lionel Messi n’ubwo yaza atabasha kubona umwanya ubanza mu kibuga kubera ubuhanga bw’abakinnyi iyi kipe ifite.

Abajijwe niba Messi yakina neza muri Real Madrid Yagize ati “ Ubu ntabwo byakunda kuko ikipe yacu irakomeye cyane.Tudatandukanye byaba ari byiza cyane.”

Uyu musore watsinze igitego ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League yatunguye abantu benshi aho abenshi mu bafana ba Barcelona babajwe n’aya magambo y’uyu musore wakinnye imikino 23 muri Real Madrid mu mwaka w’imikino ushize agatsinda ibitego 3.

Ibitekerezo

  • Uyu Marco Asensio ntaba azi ibyo avuga:

    Lionel Messi afite Ballon d’Or 5, Marco Asensio afite zingahe?
    Lionel Messi niwe Top Score muri La Liga (2016-2017), Uyu Marco Asensio yatsinze bingahe?
    Lionel Messi yatsinze Real Madrid muri El Classico, uyu Marco Asensio yari he?

    Wawuuuu umukino wa mess uracyari hasi cyane rwose, ntamwanya yabona muri real

    Football itandukanye cyane nindi mikino kuko it is not fair ushobora gutsindwa wihariye umupira niyo real ishobora kwandagazwa na kiyovu ; syllogism uyigendeyeho wasanga real yatsinda barça kuko yatsinze Juventus kd nayo yaratsinze barça

    Umwana yavuze uko abyumva n’uko abibona naho kuvuga ngo afite ballon d’or zingahe uzi gute ko atazabona za ballons d’or ko akiri muto?

    hamza hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    ntukongere kuvuga ibyutazi MN ujyubara balondolo 5x ujyubara 4

    hamza hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    ntukongere kuvuga ibyutazi MN ujyubara balondolo 5x ujyubara 4

    Reka ashakire ubu star mumagambo none x mwibagiwe ko umuntu uvuze umustar bimuzamura reka nawe amenyekane kuko avuze uwo batareshya

    Tiy, izo ballon d’or mvuze niba utazi ko Messi yazibonye ubwo nawe umeze nk’uwo Marco Asensio uba uvuga ibyo atazi.

    Ndabizi ko iyo tuvuze Messi abafana ba Real Madrid murwara imitima.

    Naho wowe Lambert uvuga ngo mbwiwe niki ko Asensio atazabona izo ballon d’or, yabujijwe niki kuzibona? Nuko abazibonye bamurusha.

    Marco Asensio nabanze ashake umwanya wo gukina areke kuvuga ibidafututse, yibera kuri bench none arashaka kwigereranya na Messi koko!

    Yewe nta nkumi yigaya!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa