skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Jimmy Gatete yahuje urugwiro n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hatangijwe ibikorwa byo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, birimo Roger Milla, Jimmy Gatete, Khalilou Fadiga, Laure Georges,n’abandi.
Amafoto yagiye hanze yagaragaje Jimmy Gatete ahoberana n’abayobozi b’umupira w’amaguru ndetse yifashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri Munyangaju Mimosa.
Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yq 2000-2008 (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hatangijwe ibikorwa byo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare binyuranye, birimo Roger Milla, Jimmy Gatete, Khalilou Fadiga, Laure Georges,n’abandi.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje Jimmy Gatete ahoberana n’abayobozi b’umupira w’amaguru ndetse yifashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri Munyangaju Mimosa.

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yq 2000-2008 yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere nyuma y’imyaka myinshi atahagera.

Aba baraza mu nama yiswe Legends in Rwanda izatangira kuwa gatatu n’ibikorwa bitandukanye bazakora bigendanye na ririya rushanwa barimo gutegura.

Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda ticket yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu.

Gatete, uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi, yakiniye amakipe (clubs) yo mu Rwanda, muri Africa y’Epfo, no muri Ethiopia mbere yo kujya kuba muri Amerika.

Jimmy Gatete atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi amaze imyaka myinshi atagaragara mu gihugu cye aho yamamaye cyane mu myaka igera 15 ishize.

Gatete yaje mu Rwanda mu bikorwa bigendanye n’irushanwa barimo gutegura ry’igikombe cy’isi cy’amakipe y’abahoze bakina umupira w’amaguru, World Veterans Club Championship.

Muri Gicurasi (5) International Federation of Veteran Football (FIFVE) yasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, y’uko u Rwanda ruzakira iryo rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri Nyakanga (7) 2024.

Iryo rushanwa rizamara ibyumweru bibiri rizahuza amakipe y’abakinnyi bahoze ari ibyamamare mu mupira w’amaguru rigamije “kwerekana ko urukundo rwa football rutajya ruhagarara”, nk’uko byavuzwe na Fred Siewe ukuriye FIFVE.

Uretse Gatete, ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago bitezwe i Kigali. Abo ni;

Roger Milla (Cameroun)
Anthony Baffoe (Ghana)
Lilian Thuram (France)
Khalilou Fadiga(Senegal)
Patrick Mboma (Cameroun)
Laura Georges (France/abagore)

Aba bitabiriye inama yiswe Legends in Rwanda yatangiye kuri uyu wa gatatu aho aba bazakora ibikorwa bitandukanye bigendanye n’iri rushanwa barimo gutegura.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa