Igihe Manchester United izirukanira Jose Mourinho cyamaze kumenyekana
Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018
Ubuyobozi bwa Manchester United bwamaze gutakariza icyizere Jose Mourinho ndetse biravugwa ko bwamaze gufata umwanzuro wo kumwirukana mu cyumweru gitaha igihe cyose azaba adatsinze ikipe ya Newcastle United.
Nkuko bivugwa n’ikinyamakuru The Sun,benshi mu bayobozi ba Manchester United bamaze gukura amaboko kuri uyu munya Portugal ndetse biravugwa ko icyumweru gitaha kitaramusiga muri iyi kipe y’igihangange.
Manchester United yaherukaga gutangira nabi shampiyona mu mwaka wa 1989 none Mourinho yabigaruye aho benshi mu bafana basabye ko yirukanwa kubera umwuka mubi yateye mu ikipe.
Abayobozi bategereje kureba niba Mourinho azikura imbere ya Newcastle ku wa Gatandatu,aho bazahita bamwirukana bamusimbuze Zidane bivugwa ko ari kwiga icyongereza kugira ngo aze afate aka kazi.
Jose Mourinho azahabwa akayabo ka miliyozi zisaga 30 z’amayero naramuka yirukanwe na Manchester United cyane ko agifitanye amasezerano n’iyi kipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *