skol
fortebet

Igitego cya Jacques Tuyisenge gihesheje igikombe Gor Mahia imbere ya Tusker, Migi aza muri 11 babanjemo

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukino wa Super Cup(umukino uhuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’igihugu) muri Kenya wahuzaga Gor Mahia na Tusker wabere kuri Afraha Stadium urangiye ari igitego kimwe cy’umunyarwanda Jacques Tuyisenge na Gor Mahia ku busa bwa Tusker , Gor Mahia iba yegukane igikombe ityo.
Ni ubwa mbere mu mateka y’aya makipe muri iri rushanwa rya Super Cup akiranuwe n’iminota 90, inshuro 3 zihuruka aya makipe yajyaga mu iminota yinyongera bikarangira akiranuwe na penaliti.
Ni umukino kandi (...)

Sponsored Ad

Umukino wa Super Cup(umukino uhuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’igihugu) muri Kenya wahuzaga Gor Mahia na Tusker wabere kuri Afraha Stadium urangiye ari igitego kimwe cy’umunyarwanda Jacques Tuyisenge na Gor Mahia ku busa bwa Tusker , Gor Mahia iba yegukane igikombe ityo.

Ni ubwa mbere mu mateka y’aya makipe muri iri rushanwa rya Super Cup akiranuwe n’iminota 90, inshuro 3 zihuruka aya makipe yajyaga mu iminota yinyongera bikarangira akiranuwe na penaliti.

Ni umukino kandi twavuga ko wahiriye abanyarwanda uretse kapiteni wungirije wa Gor Mahia wanatsinze igitego ari we Jacques Tuyisenge, undi munyarwanda ukinira iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yagaragaye mu abakinnyi 11 batangiye uyu mukino n’ubwo yaje gusimburwa.

Amakipe yombi yatangiye ubona ko ari mu umukino asatirana cyane mu iminota 20 ya mbere. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Jacques Tuyisenge aba yabonye igitego gifungura amazamu ku umupira mwiza wari uturutse muri coruneri maze myugariro wa Tusker Lloyd Wahome amubera ibamba, nyuma yaho gato Jacques Tuyisenge yongeye kubona umupira mwiza cyane yari ahawe n’umugande Walusimbi maze Jacques agerageza gushyira umupira mu urushundura ukurwamo na mugenzi we bakinana Timothy Otieno, maze biba ngombwa ko amakipe ajya mu ikiruhuko ari 0-0.

Muri iki gice cya mbere kandi ikipe ya Tusker ntiyari yicaye nayo yagerageje amahirwe biciye mu abasore bayo nka Cerdy Lumumba na Moses Ndawula ariko biranga.

Mu igice cya kabiri myugariro wa Tusker Samuel Olwande yakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Gor Mahia Timothy Otieno mu urubuga rwa mahina maze umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza cyane na Jacques Tuyisenge biba bibaye 1-o, Gor Mahia irwana ku igitego cyayo kugeza umukino urangiye.

Migi yatangiye umukino ndetse iminota yakinnye yayitwayemo neza, mu igice cya kabiri nibwo yaje gusibwurwa na Philemon Otieno.

Gutwara iki gikombe kwa Gor Mahia ni amahirwe ku basorew b’abanyarwanda nka Migiyemo wayigiyemo mu Ukuboza 2016, ndetse na Jacques Tuyisenge urimo ukinamo umwaka we wa kabiri muri iyi kipe,bose bakaba ari igikombe cya mbere batwaranye na Gor Mahia.

Super Cup ni igikombe gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’igihugu, gusa uyu mwaka byari byaratwawe byose na Tusker biba ngombwa ko Tusker ihura n’ikipe ya 2 ariyo Gor Mahia.

Dore 11 babanjemo ku impande zombie

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Harun Shakava, Joash Onyango Musa Mohamed, Ernest Wendo, Jean Mugiraneza (Philemon Otieno)Kenneth Muguna, Godfrey Walusimbi, Jacques Tuyisenge, Timothy Otieno (George Odhiambo)

Abasimbura batakoreshejwe: Peter Odhiambo, Wellington Ochieng, Oliver Maloba, Amos Nondi, Innocent Wafula, Antony Mbugua

Tusker: Duncan Ochieng(GK), Marlon Tangauzi (Martin Kizza) , Samuel Olwande (Victor Ndinya), Lloyd wahome, Eugene Asike, Hashim Sempala, Noah Wafula, Cercidy Lumumba (Jackson Macharia), Clifford Alwanga, Humphrey Mieno, Moses Ndawula

Abasimbura batakoreshejwe: David Okello, James Situma, Sydney Ochieng, Abdul Hassan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa