skol
fortebet

Igitego cya Joao Felix muri Barcelona cyatumye umufana akora amahano

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igitego cya mbere cya Joao Felix muri Barcelona cyatumye umufana yishima bidasanzwe aho yahisemo kwiruka yambaye ubusa buri mu mujyi wa Lisbon.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wahoze akinira Chelsea yinjiye muri Barca avuye muri Atletico Madrid muri iyi mpeshyi ishize.

Uyu mukinnyi yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga n’umutoza Xavi ubwo bakinaga na Real Betis kuwa Gatandatu.

Mu cyumweru gishize,hari umufana wari wanditse kuri Twitter ngo:’ Joao Felix natsinda,nzazenguruka Marques de Pombal nambaye ubusa."

Felix w’imyaka 23, yari yiyzeye ndetse asubiza uwo mufana ko agomba kuzabikora.

Uyu rutahizamu yafunguye amazamu muri uwo mukino Barcelona yanyagiyemo Betis ibitego 5-0.

Felix amaze gutsinda igitego, uyu mufana yakoze neza ibyo yari yasezeranyije.

Uyu wiyise Yazor ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze videwo yiyambura imyenda mu modoka mbere yo kwiruka azenguruka ihurira ry’umuhanda wa Marques de Pombal i Lisbonne yambaye ubusa buri buri.

Yanditse kuri iyo videwo ati: "Felix, wakoze ibyawe nanjye nkora ibyanjye."

Felix yageze kuri aya mashusho, yandikaho ati "wavuze kandi urakora" akurikizaho na emojis eshatu ziseka.


Yirukanse yambaye ubusa mu mujyi kubera igitego cya Felix

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa