skol
fortebet

Ikiganiro cy’imikino "Urukiko" cyakundwaga na benshi mu Rwanda kiri mu marembera

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Ikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 kizwi ku izina "URUKIKO" cyamaze kugabanyirizwa imbaraga kuko abagikoraga iyi Radio yabatandukanyije kubera ko ngo batangaza amakuru atashimishaga benshi barimo n’abakomeye.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cy’imikino gikorwa na Axel Horaho, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Sam Karenzi buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa 10h kugeza saa 13h,ntikizongera kumvikanamo aba banyamakuru bose guhera kuwa 01 Nyakanga uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Abanyamakuru bakoraga ikiganiro urukiko bahawe inshingano nshya n’ubuyobozi bukuru bw’iki gitangazamakuru,nyuma y’igitutu gikomeye bamazeho igihe kitari gito kubera inkuru batangazaga zakomeretsaga benshi kuko nta kintu bahishaga.

Iki kiganiro cyarangwagamo impaka nyinshi no kuvuga ibitagenda mu mupira w’amaguru ndetse hanatungwa intoki abantu bamunga umupira mu Rwanda, cyakundwaga na benshi mu bafana n’abakunzi b’imikino benshi.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru nabwo bwabisabwe n’abayobozi ba Minisiteri ya Siporo, kubera ko iki kiganiro hari ibyo kitubahirizaga.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Radio 10 bwahise bufata icyemezo cyo gukura aba banyamakuru muri iki kiganiro, bubashakira indi mirimo kuri iki gitangazamakuru, gusa bagejejweho umwanzuro wabafatiwe, babiteye utwatsi bafata icyemezo cyo kwandika basezera.

Sam Karenzi usanzwe ari umuyobozi w’ikiganiro cya Radio 10 yagizwe umuyobozi wa Radio akaba atazongera kumvikana kuri micro za radio, Taifa yakuwe mu kiganiro cya mu gitondo ajyanwa mu cya nimugoroba cya Ten Zone gukorana na Mugenzi Faustin, Jado Max bakoranaga amanuka mu kiganiro cya mu gitondo gukorana na Kazungu Claver na Horaho Axel.

Sam Karenzi yagize ati”Urukiko rurahari kugeza igihe ruzaba rudahari ariko ubu rurahari, impinduka zishobora kuzabaho wenda nk’uko babivuze wenda bamwe bagahindurirwa imirimo guhera ku itariki ya 1, bamwe bagahindurirwa imirimo, icya mbere ni ukwakira impinduka, niko ubuyobozi bwabyifuje, impinduka zibaho ni ubuyobozi bwacu bwafashe icyemezo.”

Karenzi yakomeje avuga ko ibivugwa ko ari ibyategetswe ubuyobozi bwa radio kubikora bo batabizi ahubwo bo ari impinduka bamenyeshejwe n’ubuyobozi bwa Radio10.

Ati” Amakuru dufite ni ayo ubuyobozi bwatumenyesheje ni Karenzi ugomba kuba umuyobozi wa Radio hari ibyo dukeneye kugeraho kandi ntiwabifatanya no kujya kuri micro, Taifa ugomba kujya mu kiganiro cya nimugoroba nacyo kigagira imbaraga nk’icya mu gitondo, ibintu nk’ibyo, n’aho ibyo bindi byo ku ruhande ntabyo tuzi ariko nabyo turaza kubikurikirana wa mugani nta nduru ivugira ubusa.”

Kazungu Claver ati”Bikureho ibihuha hari n’abampamagaye bambaza byinshi, ariko ni impinduka zisanzwe reka tubivugeho ntacyo bitwaye, Ni Karenzi umuyobozi wa Radio, ni Taifa ushobora gutanga imbaraga mu kiganiro cya nimugoroba Ten Zone nanjye ushobora gukorana na Jado Max.”

Uyu we yakomeje avuga ko yaje muri iki kiganiro abihawe n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse ko ukuri agira gutyaye nk’inkota atakureka kuko aricyo kintu agendana.

Taifa we yavuze ko impinduka iyo zijeuzakira kuko ngo atakwanga icyo ubuyobozi bushaka gusa bagiye gukomeza kuvuga ukuri kugeza igihe ikiganiro cyabo kizahagarikwa.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru IGIHE ku biganiro by’imikino bikunzwe mu Rwanda,benshi mu banyarwanda batoye iki kiganiro "URUKIKO"gihigika ibindi byose bikorwa ku binyamakuru byo mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Byaba bibaje ikiganiro urukiko kivuyeho kubera igitutu cya bamwe mu bayobozi muri Leta:kwaba Ari ukuniga itangazamakuru n’uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya no guhabwa amakuru.

    Byaba bibaje ikiganiro urukiko kivuyeho kubera igitutu cya bamwe mu bayobozi muri Leta:kwaba Ari ukuniga itangazamakuru n’uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya no guhabwa amakuru.

    Byaba bibaje ikiganiro urukiko kivuyeho kubera igitutu cya bamwe mu bayobozi muri Leta:kwaba Ari ukuniga itangazamakuru n’uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya no guhabwa amakuru.

    Byaba bibaje ikiganiro urukiko kivuyeho kubera igitutu cya bamwe mu bayobozi muri Leta:kwaba Ari ukuniga itangazamakuru n’uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya no guhabwa amakuru.

    Mugiye murabagabo abo babahagaritse ndabagaye kndi nabo babagambaniye nabaswa ubuse abanyarwanda tuzagezahe twemera amafuti muri sport yacu? Nimugende ariko ukuri kuzatsinda mugiye nk’intwari abo banyabubasha bamunze sport yacu none baranenzwe nibo bagiye kugambana ngo babace mwibice babatatanye ntawe utazi ukuri muri sport yacu umusanzu mwatanze uzatubere umusemburo wokwikosora aho gushora amatiku ninzangano mukugambanira abandi ngo babure umugati shame kubanyabubasha babikoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa