skol
fortebet

Ikiganiro "Urukiko” cyakunzwe na benshi kimuriwe kuyindi radiyo

Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikiganiro cy’imikino cyari kimenyerewe kuri Radio 10 kizwi ku izina "URUKIKO" kigiye gukorera kuri Fine FM aho biteganyijwe no gutwara izina ryacyo.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cy’imikino cyakorwaga na Axel Horaho, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Sam Karenzi buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa 10h kugeza saa 13h, amakuru dukesha Ikinyamakuru Igihe ni uko aba banyamakuru bamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.

Uwatanze amakuru yavuze ko aba banyamakuru banamaze gusinya amasezerano kuri iyi radiyo nshya igisigaye ari ugusoza ayo bari bafite kuri Radio10.

Yagize ati“Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.”

Uyu yanakomeje avuga ko izina ry’ikiganiro "Urukiko" na ryo bagomba kuryimukana nk’uko ari bo baritangije kuri Radio10.

Kazungu Claver niwe wenyine usigaye kuri Radio10
TAriki ya 03 Kamena 2021 biwo nimbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Abanyamakuru bakoraga ikiganiro urukiko bahawe inshingano nshya n’ubuyobozi bukuru bw’iki gitangazamakuru,nyuma y’igitutu gikomeye bamazeho igihe kitari gito kubera inkuru batangazaga zakomeretsaga benshi kuko nta kintu bahishaga.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Aba banyamakuru bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.

Ibitekerezo

  • Aha barakishe kbs fine fm se koko nibangahe bayumva

    Njye ku giti cyanjye ndabyishimiye cyane. nubwo i Rubavu tutumva fine Fm, ariko nibakomeze kuvuga ukuri kuko ibyo bavuga nta munyakuru wa RBA wabivuga ndetse nundi wese wa radiotv10. Gusa aho bagiye hari abandi bazabumva nabo bakunda ukuri kwabo. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa